RFL
Kigali

Umusore yishe umukunzi we amuziza ko yaba yamwanduje Coronavirus

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:4/04/2020 6:00
0


Icyorezo cya Coronavirus ni kimwe kiri gutera ubwoba abantu benshi ku Isi kuko kiri guhitana benshi. Umunyeshuri Lorena Quaranta wo mu Butaliyane yishwe n’umukunzi we amubeshyeye ko yamwanduje Coronavirus.



Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Butaliyani bibitangaza, uyu mukobwa Lorena yari umunyeshuri mu Ishami ry’Ubuvuzi mu gihugu  cy'u Butaliyani. Abayobozi bavuga ko Lorena Quaranta ukomoka muri Sicily yapfiriye i Messina mu ntangiriro z'iki cyumweru.


Umuyobozi w'akarere ka Favara, umujyi yavukiyemo, yavuze ko ku wa Kabiri yumvise inkuru ibabaje ivuga urupfu rutunguranye rw'umuturage wabo Lorena.

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri ltaliyani Il Corriere della Sera kibitangaza ngo umukunzi we, Antonio De Pace, yabwiye Polisi ko yamwishe kubera ko yatekerezaga ko yaba yaramwanduje Coronavirus. Gusa nyuma Ibizamini bya bose byagaragaje ko nta n'umwe wari urwaye Coronavirus.


Quaranta yishwe anizwe n'umukunzi we

Ibiro ntaramakuru by'u Butaliyani bivuga ko Quaranta yanizwe mu rugo i Messina mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bwa Sicile. ANSA yatangaje ko Bwana De Pace yahamagaye abapolisi aho yari ari maze agerageza kwiyahura ntiyapfa.

Abantu bo mu Butaliyani basabwe kuguma mu rugo kuko abayobozi bakora kugira ngo barwanye icyorezo cya Coronavirus, keretse bibaye ngombwa ko umuntu ava mu rugo, urugero agiye nko guhaha ibyo kurya cyangwa kureba imiti runaka.

U Butaliyani ni kimwe mu bihugu byibasiwe cyane ku Isi na coronavirus, aho abantu barenga 110.000 banduye ndetse n’abapfuye bagera ku 13.000.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND