RFL
Kigali

Coronavirus: 25.2% by’abanduye ni abanyamerika, hari inkunga za Amerika ziri kwangwa, Africa mu rungabangabo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:4/04/2020 5:40
0


Isi yose iri mu kaga gashingiye ku bukene, impfu zirenze imitekerereze ya muntu, amaso yaheze mu kirere aho benshi bategereje urukingo rwa Covid-19. Kuri ubu Amerika iri ku isonga mu kwibasirwa mu gihe u Bushinwa buri ku isonga mu guhangana na Coronavirus.



Ubu Isi yose ifite ikibazo cy’ubukungu, ikibazo cy’uburwayi bw’abantu benshi, impfu zidafite gitangira ndetse n’inzara ikabije mu bice bitandukanye by’Isi. Mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo ya LCI, aba dogiteri babiri bari barimo bibaza uburyo urukingo rwa coronavirus rushobora kugeragezwa.

Baje kwibaza niba badashobora kurugeragereza muri Afrika aho abaturage badafite amikoro baherereye ndetse bakanavuga uburyo muri Africa nta bikoresho bihari bihagije byifashishwa mu kurinda ikwirakwira rya coonovirus. Amerika yabaye nk’intare ishaje imbeba ziri kurigata iminwa, muri macye Covid-19 yagize iki gihugu nk'ayo ifundi zigira ibivuzo.  

Bimwe muri byinshi ushobora kuba wibaza ku rugamba ruri kurwanwa na buri wese ku Isi:

Ø  Ese kuki Africa ari yo barimo gushaka kugeragerezamo urukungo kandi hari imibare micye y'abarwayi ndetse n'impfu nke?

Ø  Ni iyi mpamvu ibihugu by’ibihanganye n’ibikomerezwa muri Politike biri kwibasirwa cyane? 

Ø  Ni nde wo gutabara ko amaso y'abatuye Isi yaheze mu kirere bategereje urukingo rwa Covid-19 nk'abategereje Yezu Kirisitu?

Ø  Ko idindira ry’ubukungu rikabije Isi iri kugana he yuzuyemo abakene?

Ø  Ni iki kihishe inyuma y’inkunga Amerika iri guhabwa ndetse n'izo iri guha amahanga n'ubwo benshi bari kuzanga ibintu binatuma benshi bafata Amerika nk’igihugu kiri gukina umukino wo kwihishanwa mu gihe cya Covid-19?

Amagambo y’urudaca mu banyafurika bibaza impamvu igeragerezwamo rukingo

Mu kiganiro cyanyuze kuri Televisiyo imwe ikorera mu Bufaransa hari abaganga bumvikanye bakora ubusesenguzi ku bijyane n’uburyo hatangirwa kugeragezwa urukingo rwa Coronavirus. Izi nzobere mu buvuzi zirimo Jean-Paul Mira uyobora ibitaro bya Cochin Hospital byo muri Paris na Camille Locht ukorera mu kigo cy’ubushakashatsi cya “French National Institute of Health and Medical Research (Inserm)”.

Jean-Paul Mira yabajije Camille Locht, ikibazo kigira giti ”Ese nta kuntu buriya uru rukingo rwajya kugeragerezwa muri Africa aho nta masike bagira, nta buvuzi, abarwayi ntakwitabwaho nyine bigakorwa nk'uko bageragerejweho urukingo rwa HIV binyuze mu bakoraga uburaya kiriya gihe?” 

Yunzemo agira ati”Ni iki utekereza?”. Mu gusubiza na we yasubije yiyamamura ati ”Uri mu kuri cyane rwose, gusa natwe ntabwo byabuza ko twazabikora no mu burayi cyangwa muri AsiaAya magambo yumvikanye nabi mu matwi ya buri Munyafurika ndetse n'inshuyi yose ya Africa.

Bamwe mu bantu bazwi bavuze kuri iyi ngingo harimo; Didier Drogba na Samuel Eto'o ba rurangiranwa ku Isi mu gukina umupira w’amaguru. Aba bagabo bagaragaje ko aka ari akarengane ndetse kanabimburiwe n'irondaruhu rikabije. Bavuze ko aba baganga bagomba kumenya ko Africa atari ikigo gikorerwamo ubushakashatsi ndetse ko ibi ari ubwiyemezi kuko Africa ntabwo yazahajwe n’iyi ndwara kurusha ibihugu by’iburayi.

Ese kuki Africa ari yo igomba kugeragerezwaho uru rukingo? Menya ibihugu bitanu byazahajwe n'iki cyorezo ku Isi hose

1.      America

Umubare w’abarwayi urangana na 275,957, aba bangana na 25.17% by'abarwayi ba Covid-19 bose ku Isi. Abamaze guhitanwa n'iyi ndwara ni 7,385 ku ijanisha, barangana na 12.49% by'abahitanwe na Covid ku Isi hose.  

2.      Italy

Mu Butaliyane umubare w’abarwayi ni 119,827 bangana na 10.9% by'abarwayi bose ku Isi.  Abamaze guhitanwa n'iyi ndwara ni 14,681, ku ijanisha bakaba bangana na 24.83% by’abamaze guhitanwa n'iki cyorezo.

3.      Spain

Umubare w’abarwayi ni 119,199 bangana na 10.87% by’abarwayi bose. Abamaze guhitanwa n'iyi ndwara ni 11,198, ku ijanisha barangana na 18.9% by’abamaze guhitanwa n'iki cyorezo

4.      Germany

Umubare w’abarwayi urangana na 91,159 ku ijanisha ni 8.31% by'abarwayi bose bamaze kwandura iyi ndwara naho abo imaze guhitana barangana na 1,275, ku ijanisha barangana na 2.15% by’abamaze guhitanwa n'iki cyorezo.

5.      France

Umubare w’abarwayi ni 64,338 aba bangana na 5.86%% by’abarwayi bose ku Isi, abamaze guhitanwa n'iyi ndwara ni 6,507, ku ijanisha barangana na 11% by’abamaze guhitanwa n'iki cyorezo

Kuki ibihugu by’ibihanganye n’ibikomerezwa muri Politike biri kwibasirwa cyane n'iyi ndwara? 

Coronovirus cyangwa Covid-19 ni icyorezo kimeze nk'icyaje ku Isi gitunguranye gusa hagendewe ku mpamvu zigenda zitangazwa umunsi ku wundi, ibijyanye na Covid-19 ntabwo bivugawaho rumwe na benshi. 

Benshi bibaza impamvu umuntu ashobora kuba yakora ibintu bitangaje kandi bihambaye akaba yananirwa gukora umuti w’indwara nk'iyi bivugwa ko ijya kumera nk’ibicurane. Aha ni naho benshi bahera bibaza impamvu iri kwibasira ibihugu by’ibihanganye ndetse n’abantu bakomeye ku Isi cyane?  

N'ubwo hari ibihuha byinshi bivugwa kuri iyi ndwara harimo n'iby'uko yaba yarakozwe n'umuntu, ndetse hari n'ndi ataremezwa avuga ko iyi virusi ishobora kuba yarakozwe ku gapingane k’ibihanganye ari byo Amerika n’iguhgu cy’u Bushinwa gafatiye kuri murandasi y’icyiciro cya 5 (5G) yabaye intandaro y'umwuka mubi hagati y'ibi bihugu.

Iyi ngingo nayo iri mu bishimangira ko iyi virusi ishobora kuba ifite isoko muri Amerika. Bivugwa ko yageze mu Bushinwa ijyanywe n'Abanyamerika ikaza kugera mu Bushinwa neza inyuze muri resitora y'Abataliyane nyuma abashinwa bamara kuyibona bakirinda guhita batangaza ko batewe na virusi bakayiga bakaza kuyisubiza Abataliyane bakaba aribo bayijyanye muri Amerika nanone.

Amakuru ahamye kuri iyi ngingo ntabwo avugwa byeruye gusa amagambo Perezida wa Amerika yateranye na Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bushinwa bitana ba mwana k'uwaba yarakoze iyi virusi, byateye urujijo muri rubanda rugufi.

Ubu ikitezwe ni ibizava mu biganiro byakozwe na Perezida Trump wa Amerika ndetse na Perezida Xi Jiping w’u Bushinwa ku iranduka ry’iki cyorezo dore ko benshi mu batuye Isi ari ho bateze gutabarwa.

Ni nde wo gutabara ko amaso y'abatuye Isi yaheze mu kirere bategereje urukingo rwa Covid-19 nk'abategereje Yezu Kirisitu?Inkuru nziza amatwi ya benshi ku Isi yiteguye kumva magingo aya, ni ukumva ijwi riturutse mu muryango w'Abibumbye binyuze mu ishami rishizwe ubuzima bavuga ko umuti cyangwa urukingo rw’iki cyorezo wabonetse.

Ku kijyanye n'aho iby'urukingo rugeze nta gihe gihari usibye ko bimwe mu bigo bigera kuri 20 biturutse mu bihugu bitandukanye byahawe uruhushya rwo gukora uyu muti bimwe muri byo byatangiye kuwugerageza.

Muri ibyo bihugu harimo ibyatangiye guteza umwiryane aho bamwe batangiye kuvuga ko bagomba kurugeragereza ku banyafurika. Gusa magingo aya uwatangaza igihe uyu muti uzabonekera yaba ari kubeshya nk'uko bitangazwa na World Health Organization (WHO).

Ni iki kihishe inyuma y’inkunga America iri guhabwa n'izo iri kwingingira amahanga gufata n'ubwo benshi bari kuzanga binatuma benshi bafata Amerika nk’igihugu kiri gukina umukino wo kwihishwanwa ?Vladmir Putin na Donald Trump 

Mu minsi ishize ni bwo America yumvikanye ivugwa ko umukire wo mu Bushinwa Jack Ma nyiri ikigo cya Alibaba yabateye inkunga isaga Miliyaridi $1.8 yo kugura ibikoresho. Nyuma y'ibi haje indi nkuru ndetse n'amajwi umukuru w’igihugu cya Iran avuga ko yanze inkunga iturutse mu gihugu cya Amerika kubera ko atabizeye ndetse ko nta mubano bafitanye ku buryo babatera inkunga.

Kuwa 31 Werurwe 2020 Perezida Vladmir Putin yateye inkunga igihugu cya Amerika aho yagihaye ibikoresho bigifasha guhangana n'iki cyorezo dore ko Amerika igeze ahaga aho abarenga 1,314 bapfuye mu munsi umwe. Ibi mu gihe biri kuba Abanyamerika baherutse gutangaza ko abagera ku bihumbi 240 bashobora kuzahitanwa n'iyi ndwara.

Ubu Abashinwa hafi ya bose bari kuvuga ko iki cyorezo babashije kugihashya ndetse ibikorwa hafi ya byose byakomeje usibye amashuli atarongera gufungurwa ku mugaragaro. Uburyo abashinwa bari guhangana n'iki cyago bivugwa ko bakoresheje ikoranabuhanga rihambaye, gusa hari n’imiti ngo ya gakondo bakoresha. Bajya bavuga ngo nyirabugenge n'ubugenge bwayo! Ntawamenya uburyo bari gukoresha kuko ubu nta bantu bashya bari kwandura nka mbere.  

Idindira ry’ubukungu rikabije benshi bari kwibaza aho Isi iri kugana 

Idindira ry’ubukungu ntabwo ari ikibazo kikibazwaho cyane kuko benshi mu batuye mu bice bitandukanye by’Isi, babayeho nabi aho hari abirirwa bacungana n'utugozi dushumitse munda zabo ngo hatagira utwiba akabibutsa inyagwa y’inzara ibageze ahaga.Ifoto yerekana imanuka ry'ubukungu 

Hari ibihugu biri gukora uko bishoboye bigafasha abatutage babyo binyuze mu kubaha ibiriwa gusa nabyo benshi barabishima ariko ntibibabuza gutecyereza uko ejo bizaba bimeze kuko niba umuntu amaze ibyumweru 2 akaba yatangiye kubura ibiryo, ahita atangira kwibaza uko bizaba bimeze mu gihe kingana n'ukwezi agiye kumara aryamye mu nzu.

Kwibaza cyane ku iherezo ry’iki cyorezo, byaba ari ukwiruka ku muyaga, gusa igishoboka ni ukubahiriza ibyo inzego za Leta zigusaba ndetse n'iz'ubuzima ugategereza igihe umuti cyangwa urukingo bizabonekera. Uko ubyubahiruza ni ko urinda umuryango wawe kandi nawe wirinda.

Ikindi cy’ingenzi ugomba kwibuka ni ukutaryama ngo utere agati mu ryinyo, niba hari uko wifashije wagerageza kureba niba umuturanyi wawe hari uko wamufasha nawe ubuzima bukicuma. Guma mu rugo, karaba intoki kenshi gashoboka, wirinda kwikorakora mu maso, ukorere imyitozo ngorora mubiri mu rugo niba bishoboka ndetse unabikunda ujye urya ibintu bikunguhaye kuri vitamin c byiganjemo imbuto ndetse n’imboga.

Src: worldometers.info,WHO,rfi.fr, businessinsider.com, usatoday.com  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND