RFL
Kigali

Mahirwe Adeline yafatanyije n'abo mu muryango we muri gahunda bise ‘Igitondo cy’Amashimwe'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/04/2020 0:00
0


Mahirwe Adeline uzwi cyane muri Shalom choir ya ADEPR Nyarugenge, yahuje imbaraga n'abo mu muryango we muri gahunda yo kwegera abakunzi b’umuziki wo kuramya no gihumbaza Imana binyuze kuri Youtube by’umwihariko muri ibi bihe abantu bakangurirwa kuguma mu ngo zabo.



Mu minsi ishize ni bwo Mahirwe yatangije iyi gahunda bise ‘Igitondo cy’Amashimwe’ mu muziki wo mu buryo bwa Live uzajya unyuzwa kuri YouTube aho buri munsi mu masaha ya mu gitondo hazajya hanyuzwaho izi ndirimbo. 

Uyu muhanzikazi atangije iki gikorwa nyuma y'amezi 3 ashyize hanze indirimbo nshya yise 'Usifiwe sana' yasohokanye n'amashusho yayo yatunganyijwe na Eliel Filmz. Ni indirimbo yageze hanze mu mpera za 2019.

Joel Sengurebe umugabo wa Mahirwe akaba n'umujyanama we mu muziki, avuga kuri iki gikorwa cyiswe 'Igitondo cy'amashimwe', yavuze ko bifuje gufasha abanyarwanda kuramya Imana no gusenga by’umwihariko muri ibi bihe bakangurirwa kuguma mu ngo zabo.

Yakomeje agira ati "Ni itsinda ry’abavandimwe, mbese ni umuryango uri mu rugo twatekereje gutangiza igitondo cy’amashimwe na IYOBOKAMANA TV, ntabwo ari ibintu bizarangirana n’iki gihe cya COVID 19”.

“Ni ibintu bizahoraho iteka aho buri gitondo abantu bazajya bitega igitondo cy’amashimwe ndetse tukazajya twifashisha abahanzi batandukanye n’ubwo wenda kuri ubu twatangiranye n’aba bahanzi n’ubundi basanzwe bari hamwe nk’umuryango”.

Aba batangiranye n’iyi gahunda bose ni abavandimwe dore ko Mahirwe ari umufasha wa Joel Sengurebe, mu gihe Bikem n’umucuranzi w’ingomba Iyabivuze Israel ari abavandimwe be naho uwitwa Immacule akaba murumuna wa Mahirwe.


Adeline Mahirwe umuririmbyi ukomeye muri Shalom choir

Sengurebe yavuze ko by’umwihariko muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mungo badakwiye guhagarikwa umutima n’ibiri kuba ahubwo bafata umwanya wo kwegerana n’Imana no guhinduka.

Ati “Hari amahirwe y’uko iri joro rizacya igitondo kikaboneka abantu bakongera bagasubira mu kazi ibintu byose bikagenda neza. Ariko kandi bibe n’umwanya mwiza wo kwegerana n’Imana, abantu bihane bahinduke.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni ukubasaba gukunda ibi bintu, ubonye igitondo cy’amashimwe akibuka gusangiza abandi iyo video.” Yasabye abantu kwibuka gufasha abatishoboye kuko ibyago nk’ibi ari ibya bose kandi abafite ubushobozi bagomba kugoboka abatishoboye kugira ngo Imana izabone ibyo ibibukiraho.

REBA HANO 'USIFIWE SANA' INDIRIMBO NSHYA YA MAHIRWE ADELINE


IGITONDO CY'AMASHIMWE HAMWE NA MAHIRWE ADELINE N'ABO MU MURYANGO WE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND