RFL
Kigali

Orchestre Impala yakoze mu nganzo isaba abantu gufatira urugero ku muryango mutagatifu-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/04/2020 0:43
0


Abaririmbyi bo muri Orchestre Impala basohoye indirimbo nshya ibimburira izindi esheshatu zirimo n’izo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26 bazasohora muri uyu mwaka wa 2020.



Iyi ndirimbo yitwa “Umuryango Mutagatifu” yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Gatanu. Icuranze mu buryo bwa ‘Live’ nk’ibisanzwe mu ndirimbo z’iri tsinda rifite amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda.

Umuryango Mutagatifu uvugwa muri iyi ndirimbo ni urugo rwa Yozefu, Mariya na Yezu. Muri Bibiliya bavuga ko Bikirimariya yari umukobwa w’isugi warangagwa n’urukundo ndetse no gusenga.     

Igihe kimwe yaje kubonekerwa na Malayika akamubwira ko ari we uzabyara umwana uzacungura Isi.

Yozefu we yari umwana wa Dawidi witondaga cyane. Imana yaramutoranyije kugira ngo abe umugabo wa Mariya ndetse anabe umurinzi wa Yezu.

Igihe kigeze Yezu yavukiye i Bethelem, umutima w’umwami Herodi utahamo ishyari. Byabaye ngombwa ko umuryango wa Yozefu uhungira mu Misiri kuko Herodi yashakaga kwica Yezu wacunguye Isi.

Munyanshoza umuririmbyi w’Imena muri Orchestre Impala aririmba avuga ko ibi byose bitatumye umuryango wa Yozefu ucogora ahubwo ko wakomeje gutegereza isezerano Imana yavuze kugeza irisohoje. 

Yabwiye INYARWANDA, ko nka Orchestre Impala batekereje gukora iyi ndirimbo bagira ngo basabe buri wese gufatira urugero ku muryango mutagatifu mu buzima bwe bwa buri munsi.   

Yavuze ko hari benshi babayeho bihebye ariko kandi ngo bagakwiye no kwibuka ko Yozefu, Mariya na Yezu banyuze muri byinshi bikomeye ariko bakomeza kwihangana kugeza banesheje.  

Yagize ati “Umuryango Mutagatifu irasaba abantu gukurikiza urugero rwaYozefu, Mariya na Yezu. Umuryango wabo waranzwe no kwihangana, urukundo, ubwitange ndetse yewe Yezu yemeye kudupfira.”

Munyanshoza yavuze ko basohoye iyi ndirimbo kugira ngo abafana babo badakomeza kwicwa n’irungu muri ibi bihe. 

Yavuze ko bafite indirimbo nyinshi bamaze gufatira amajwi ariko ko bagowe no kuzikorera amashusho bitewe n’ibi bihe aho u Rwanda n’Isi bugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Orchestre Impala kandi iritegura gusohora indirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Izi ndirimbo zo zakorewe amashusho.

Iri tsinda rimaze imyaka irenga 40 rikorera umuziki ku butaka bw’u Rwanda. Bakoze indirimbo nyinshi zasigaye mu mitwe ya benshi, abatazitunze mu byuma by’ikoranabuhanga ngendanwa, bazumva kenshi mu biganiro bya burakeye.

Indirimbo zabo ziracyafite icyanga cyo kuzumva nka: ‘Iby’Isi ni amabanga’, ’Mbega ibyago, ‘Hogoza ryanjye’, ‘Anita Mukundwa’ n’izindi nyinshi zibitse amabanga y'abazikoresheje mu kubuka urugo. 

Mu 2012, ni bwo Orchestre Impala ivuguruye yashinzwe. Irimo Munyanshoza Dieudonne na Mimi La Rose ku ruhembe rw’imbere n’abandi bakiri bato bakunda umuziki basangiye ubuhanga mu kuririmba no gucuranga, binyura abakunzi b'iri tsinda.

Orchestre Impala basohoye indirimbo nshya bise "Umuryango Mutagatifu"

Munyanshoza yavuze ko Orchestre Impala yitegura gusohora indirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "UMURYANGO MUTAGATIFU" YA ORCHESTRE IMPALA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND