RFL
Kigali

Music Streaming Service: Shira amatsiko ku bucuruzi umuhanzi yakora muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:4/04/2020 1:06
0


Music streaming services ni ubucuruzi bugezweho kandi budasaba byinshi. Ubu buryo ni bwo bugezweho nyuma y'uko abantu basezeye kugura indirimbo ku ma CDs ndetse no kuri Flash Disk. Ese abahanzi muri iki gihe Isi iri mu kaga byashoboka ko babukora? Ese bukorwa gute?.



Music streaming services ni uburyo bugezweho buri guha agatubutse benshi  mu  bahanzi hirya no hino ku Isi. Ku rundi ruhande, ntabwo twareka kuvuga ko hari abahanzi batazi byinshi kuri ubu bucuruzi. 

Streaming services ni ubucuruzi bwatangijwe ahagana mu mwaka wa 2001. Ikigo cyakoze ubu bucuruzi bwa mbere ni Napster. Ubu bucuruzi ntabwo busaba umukunzi wa muzika gutunga imiziki muri mudasobwa, cyangwa muri telefone.

Iyi miziki iba ibitse kuri murandasi, gusa hari igihe ujya mu buryo bwubatswe cyangwa application ikoresha izi ndirimbo ukazibika (offline download) ukajya uzumva mu gihe nta murandasi ufite.

Ni gute umuhanzi yakoresha Music streaming services muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19?

Uyu munsi wa none nta gitaramo cyikiri kuba ndetse n’ibigo byinshi byakoranaga n’abahanzi hafi ya byose byahagaritse amasezerano yo gukorana nabo mu bikorwa byiganjemo ibyo kwamamaza.

Ibi bisobanuye ko umuhanzi utarizigamiye abayeho nabi muri iki gihe. Ubu buryo twabwita inyamibwa kuko ntabwo busaba ibintu byinshi, kuko igisabwa ni ukuba ufite Audio y’indirimbo noneho ukajya ku mbuga  z'ibigo bicuruza iyo miziki noneho ukubahiriza amasezerano.

Ibigo biri mu ngeri ebyiri; ibigo bishinzwe gucuruza imiziki ndetse n’ibishinzwe kuyigeza ku bakiraya binyuze muri sisiteme zabyo. Ku bishinzwe gucururiza abahanzi indirimbo twavuga nka Tunecore, cdbaby, naho ibigeza imiziki ku bakunzi twavuga nka Pandora, Spotify, Apple music, Google music. 


Ibigo bicururiza imiziki abahanzi byo akenshi kugira ngo umuhanzi bitangire kumucururiza, icyo aba asabwa ni ukujya ku rubuga rwabo noneho agafungura konte, byarangira bakamuha ibiciro azajya yishyura kugira ngo batangire gukorana.

Akenshi usanga bishyuza kuri Album, indirimbo imwe gusa, hari n'igihe bagusaba kugura album noneho ukaba ufite umubare w’indirimbo udashobora kurenza, cyangwa ugasanga wemerewe gushyiraho izo ushaka zose.

Kuri tunecore ku mwaka wa mbere amafaranga wishyura kuri album angana na $29.99 ku myaka ikurikira angana na $49.99 naho kuri cdbaby ni $29.

Ku ndirimbo imwe kuri tunecore wishyura angana na $9.99 naho kuri cdbaby ni $9.95 igiciro cyo ku mwaka kuri cdbaby ntacyo ndetse ahanini ni cyo gitandukanya ibi bigo.

              

Ku rundi ruhande rw’ibigo bigeza umuziki ku bakunzi bawo twavuga nka Spotify, Apple music na Pandora. Ibi bigo iyo ugihe gukorana nabyo bigusaba kubizenguruka byose aho ujya kuri kimwe ukahafungura konte ariko iyo ukoranye na bya bigo twavuze bicururiza abantu byo bifata za ndirimbo zawe bikagenda bizigeza kuri ibi bigo byose amafaranga akajya aza ari imbumbe. 

Ubu buryo bwa streaming services twakwita ko ari ubucuruzi bwa gisirumu, bwashobora kubyarira amafaranga umuhanzi muri iyi minsi?

Igihari ni uko ubu buryo butunze benshi ndetse abahanzi bazi imikorere yabwo, ubu bari kubona amafaranga asa n'afatika kuko abantu benshi ubu bari m ungo ndetse babona umwanya mwinshi wo kumva imiziki itandukanye. Ikindi ni uko ahantu henshi mu bihugu bitandukanye biba bigoye kumva umuziki ku buntu, cyangwa byanakunda ukumva iyo udashaka. 

Nyuma y'uko benshi cyane cyane abo mu bihugu byo muri Afrika birirwa mu mazu, abanyamuziki b'i Burayi no muri Amerika bari kugurisha imiziki yabo n'ubwo igiciro kiri gusubira hasi. Music streaming services ziri gukundwa cyane muri iyi minsi twavuga nka; Tidal, Spotify, Apple Music, Amazon Music, Pandora…






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND