RFL
Kigali

Kenya: Coronavirus itumye imfungwa hafi 5000 zirekurwa kubera ubwoba

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/04/2020 16:22
0


Muri ibi bihe Isi ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje gutwara ubuzima bwa benshi mu bihugu bitandukanye, ibi bitumye Leta ya Kenya igabanya imfungwa aho abagera ku 4800 barekuwe bagataha.



Iyi ndwara ni, imwe mu zandura binyuze mu kwegerana cyane, gukoranaho n’ubundi buryo. Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubutabera muri Kenya rwafashe umwanzuro wo kurekura imfungwa 4800 hirindwa ubucukike buri muri gereza byatuma ifashe umwe hafi ya bose yabageraho.

Muri za gereza muri Kenya harimo ubwinshi bw’abantu, ibitatuma hakorwa isuku neza, guhana intera nibura ya metero 1 hagati y’imfungwa n’indi mu rwego rwo kwirinda, Leta ya Kenya yagize ubwoba ko COVID-19 Igeze muri gereza zaho byaba bibi kurushaho.

Kenya Releases 4,800 Inmates in Fight Against Coronavirus ...

Ibi bikozwe mu gushimangira icyemezo cyafashwe mu gushyigikira ingamba Leta yashyizeho zo guhagarika amahuriro y’abantu benshi, bikaba byitezwe ko mu magereza hagiye kubahirizwa ibwiriza ryo guhana intera (social distancing) mu gihe ubucucike buzaba bwagabanutse.

Nubwo imfungwa zarekuwe ahanini ni izakoze ibyaha bisa n’ibyoroheje birimo kwiba, gusebanya,ubutekamutwe n’ibindi, amakuru avugako nubwo barekuye imfugwa zingana gutyo ntibikuyeho ko abanyabyaha bazagaragara batazafungwa, bazajya bafungwa ariko babanje guca mu kato k’ibyumweru 2.

Kenya iri mu bihugu bigaragaramo umubare uri hejuru wabanduye Coronavirus ugereranije n’ibindi bihugu byo mu Karere.imibare yerekana ko abantu 110 barwaye Coronavirus muri Kenya ,bakurikirwa n’u Rwanda rwagaragayemo abarwayi 84, Uganda ni 45, Tanzania ni 20,naho u Burundi nabwo ni 20 banduye COVID-19.

Src: CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND