RFL
Kigali

CNLG iravuga ko habaye impinduka ebyiri mu mabwiriza yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/04/2020 14:34
0


Hashingiwe ku mabwiriza ya Guverinoma agamije gukumira icyorezo cya Koronavirusi, Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko habaye impinduka ebyiri mu mabwiriza yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.



CNLG ivuga ko impinduka ya mbere ari iy'uko igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy'Icyunamo mu turere tariki ya 7 Mata 2020 mu gitondo cyari giteganyijwe gukorwa n'itsinda rito ntakizaba.

Impinduka ya kabiri ni iyo kuba igikorwa cyo gusoza icyumweru cy'icyunamo cyari giteganyijwe kubera ku Rwibutso rwa Rebero ku wa 13 Mata 2020 nta kizaba.

CNLG ivuga ko gahunda zihariye z'ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi bizanyuzwa kuri za Radiyo na Televiziyo n'imbuga nkoranyambaga buri munsi mu cyumweru cy'icyunamo guhera tariki ya 7 Mata 2020 kugira ngo zifashe abaturage kwibuka bari mu ngo zabo.

Umuhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo uzaba tariki ya 7 Mata 2020, ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ukazitabirwa n'abantu bacye. Ni nabwo hazacanwa urumuri rw'icyizere. Uyu muhango abaturage bazawukurikirana kuri Radiyo na Televiziyo bari mu ngo zabo.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND