RFL
Kigali

Coronavirus: Uko 'Guma mu rugo' ishobora kugira ingaruka ku kwezi k’umugore

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:3/04/2020 11:33
0


Ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus mu bihugu bitandukanye ryagize ingaruka ku bintu byinshi birimo n’imibereho ya muntu kubera ingamba zafashwe mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ryayo.



Zimwe mu ngamba zafashwe mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda ni gahunda yo kuguma mu rugo kuri buri mu turage. Ibi byatumye abantu batekereza cyane kubera ihinduka ry’imibereho bitewe n’uburyo buri wese yitwaraga mu buzima bwa buri munsi ngo akunde abashe kubaho. 

Bamwe bagize indi mico irimo uburakari, gutekereza cyane kubera amakuru atandukanye aba acaracara ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru, guhagarika imitima kubera guhangayikira iki cyorezo n’ibindi byateye akavuyo mu mitekerereze ya muntu.

Ibi rero bishobora no kugira ingaruka ku gitsina gore by’umwihariko kuko bishobora guteza impinduka ku gihe umugore cyangwa umukobwa yaboneraga imihango, uburyo yumvaga amerewe mu mihango ndetse bamwe bashobora no kuyibura.

Dr Danièle Flaumenbaum, inzobere mu byerekeye imyanya y’ibanga yabwiye Huffington Post ko igitsinagore kidakwiye guhangayika igihe bahuye n’izi mpinduka. Avuga ko ubu ari uburyo umubiri uba wagizweho ingaruka n’impinduka ziba zageze ku muntu atari abyiteguye bigatuma n’imikorere imwe n’imwe yihindura byihuse.

Yagize ati "Izi mpinduka zishobora kugera ku ruhererekane rw’umubiri: Sosiyete umuntu arimo, ubwoba bw’icyorezo, kubaho nk’ufunze n’ibindi byose icyorezo cyateje bishobora guhindura ukwezi k’umugore”.

Ubusanzwe ibura ry’imihango rizwi nka amenorrhea mu ndimi z’amahanga, rishobora guterwa n’izindi mpamvu zitandukanye zirimo gutwita, kuba ufite agapira, imirire, ukwivumbagatanya kw’imisemburo, gucura cyangwa indi mpamvu y’imitekerereze.

Igihe rero umaze amezi atatu ubona ko habaye impinduka ku kwezi kwawe uba ugomba kureba muganga akagufasha kumenya impamvu byaba ngombwa akagufasha kubisubiza ku murongo.

Abahanga mu by’ubuzima bw’imyororokere bahumuriza igitsinagore ko mu bihe nk’ibi byo guhangayika ntagitunguranye ko umugore yagira impinduka ku kwezi kwe kw’imihango, gusa ngo igihe byaba bitinze nibwo wakwegera muganga akaba yagufasha kureba niba nta kindi kibazo kibitera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND