Ni mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, Aho amahanga yose akomeje kurebera hamwe icyakumira iki cyorezo n’ U Rwanda narwo rwashyizeho ingamba harimo no guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 ariko Minisitiri w’Ubuzima , Dr Ngamije Daniel arihaniza abantu bakinisha uyu murongo.
Amabwiriza yashyizweho mu Rwanda usanga ibihugu hafi
ya byose ku Isi bayahuriyeho mu kwirinda Coronavirus yandura mu buryo bwihuse
burimo;gukoranaho , kwitsamurira hafi ya mugenzi wawe, kwikora ku mazuru no
kumaso utabanje gukaraba intoki n’amazi meza asukuye hifashishijwe
isabune,kwegerana na mugenzi wawe n’ibindi.
Coronavirus mu
kuyihashya no mugutanga amakuru ku muntu wagaragayeho ibimenyecyo, mu Rwanda
hifashishwa umurongo wa 114 mu gutabara bwihuse uwahamagaye yiyumvamo
ibimenyetso cyangwa atabariza mu genzi we, mu bimenyetso ushobora kwiyumvamo
bigatuma uhamagara 114, harimo, Umunaniro, inkorora ituma ubabara mu muhogo,
guhumeka nabi , umuriro n’ibindi.
Kubera
umubare mu Rwanda wabanduye Coronavirus ugenda uzamuka, mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yagiranye na Radiyo y’igihugu,yavuze
ko hari abantu bakomeje gukinira kuri uyu murongo bawukoresha mu bintu
bitajyanye n’ibyo wagenewe, avuga ko ibi bishobora gutuma uwukoresha akeneye
ubufasha bwa Coronavirus atabubona uko bikwiriye.
Mu butumwa
kuri uyu murongo utishyurwa, Minisitiri Dr Ngamije yagize ati“Iriya nimero ya
114 twatanze hari abantu bari kuyikoresha nabi bagahamagara basa nk’abari
gukina. Ntabwo ari byiza baba babuza amahirwe umuntu ufite ikibazo nyacyo
kugirango avugishe abari ku murongo biteguye kumwakira ngo bamugire inama
y’icyo yakora niba afite ibimenyetso.hari abahamagara hari ibyo babaza kandi
ihamagara ufite ibimenyetso agafashwa, biba bigaragara ko umuntu ari
kuyikinisha.”
Iyi nimero
hari n’abashobora kuyibipa ibintu bitari byiza uwabifatirwamo ashobora
kubihanirwa, Kugeza ubu mu Rwanda hari abarwayi ba Coronavirus 84, Minisiteri
y’ubuzima ikaba ikomeje kugenda itanga amakuru ajyanye n’iki cyorezo umunsi ku
wundi. Itangaza ko abarwayi bose bameze neza aho bari kwitabwaho n’abaganga
ahantu habugenewe.
Minisitiri w’Ubuzima
Dr Ngamije Daniel ashima ingamba zashyizweho dore ko abaturage bazikurikije
bikwiye, hari kuguma mu rugo, ibi byatumye abandura Coronavirus batiyongera
cyane, asaba abaturage gukomeza gukurikiza amabwirizwa ya guma murugo cyane
cyane ko ariyo yatuma icyorezo kigabanuka.
TANGA IGITECYEREZO