RFL
Kigali

COVID-19: ADEPR iherutse kunengwa yatanze ibyo kurya birimo umuceri toni 5 n'ibishyimbo toni 6.6

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/04/2020 0:37
0


Itorero ADEPR ryatanze ibyo kurya byo gufasha abakirisitu baryo ndetse n’abanyarwanda muri rusange bo muri Kigali babayeho nabi muri iyi minsi yo kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo gihangayishikije Isi aho abarenga Miliyoni imwe bamaze kwandura naho abarenga ibihumbi 51 bakaba bamaze gihitanwa nacyo.



Itorero rya Pentecote ryo mu Rwanda (ADEPR) rifite abakristo basaga Miliyoni ebyiri mu gihugu hose, ryatanze iyi nkunga kuri uyu wa Kane tariki 02/04/2020. Umuvugizi Mukuru w'iri torero Rev Karuranga, ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa cyo gutanga iyi nkunga. Nk'uko INYARWANDA ibikesha umunyamakuru wa Radio ya ADEPR (Life Radio), inkunga yatanzwe ni umuceri toni 5, ibishyimbo toni 6.6 na kawunga 5.5.

Iyi nkunga y'agaciro ADEPR yatanze izagabanywa abaturage batishoboye bo mu turere tugize umujyi wa Kigali babayeho nabi muri iyi minsi kubera Covid-19. Kuri ubu ibiro 25 by'umuceri biragura amafaranga ibihumbi 30, ikiro cy'ibishyimbo ni 750 Frw naho ikiro cya kawunga ni 1000 Frw. Iyo uteranyije imibare y'ibyo batanze twavuze haruguru, urasanga byose hamwe bifite agaciro ka Miliyoni zirenga 16 kuko angana na 16, 375, 000Frw.


ADEPR yatanze inkunga ifatika ku miryango itishoboye

Rev Karuranga Ephrem Umuvugizi Mukuru wa ADEPR yatangaje ko ibi birirwa batanze babiguze mu ituro ryakusanyijwe n'abakristo ba ADEPR. ADEPR yatangaje ko mu minsi 12 imaze gukusanya ituro rifite agaciro gasaga Miliyoni 43 z'amanyarwanda (43, 260, 860Frw). 

Rev Karuranga yavuze ko iyi nkunga yagenewe Umujyi wa Kigali anavuga ko igikorwa nk'iki kiri gukorwa mu gihugu hose, ati "Iyi gahunda irimo gukorwa mu gihugu hose mu itorero ryacu rya ADEPR ariko uyu munsi iyi nkunga yagenewe umujyi wa Kigali. Iyi nkunga yavuye mu buyobozi ndetse no mu bakristo".

Inkunga ADEPR yatanze, yashyikirijwe Umushumba w'Ururembo rw'Umujyi wa Kigali Rev Pastor Callixte Kamanzi nawe wavuze ko agiye kuyishyikiriza uturere tugize umujyi wa Kigali natwo tuyigeze ku bo igenewe. Ati "Tugiye kubigeza mu turere tugize umujyi wa Kigali na bo bazabigeze ku baturage bigenewe".

Mukandahiro Hidaya Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge wari uri muri iki gikorwa, yashimiye byimazeyo ADEPR ku ruhare yagize mu gufasha Leta kugoboka abaturage bashonje muri iyi minsi. Yibukije abaturage ko Leta iri kumwe nabo bityo ko ntacyo bazaba.

ADEPR ikoze iki gikorwa nyuma yo kunengwa na bamwe mu bayobozi bakuru

ADEPR ikoze iki gikorwa cy'urukundo, nyuma y'iminsi micye inenzwe na Hon.Bamporiki na Amb. Nduhungirehe ku gikorwa cyo gusaba abakristo amaturo aho kugokoba ababayeho nabi. Ku wa 20/03/2020, ADEPR yasohoye itangazo rifite umutwe ugira uti “Uburyo bwo kwakira amaturo muri ibi bihe bidasanzwe”. 

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi Mukuru wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem ryavugaga ko hari ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira cya Coronavirus harimo no ‘guhagarika amateraniro y’abantu benshi’.

Rivuga ko ADEPR yatekereje uburyo butatu ‘bwo korohereza abakristo gushyigikira umurimo w’Imana’ harimo-Gukoresha uburyo bw’umudiyakoni; gukoresha uburyo bwa konti ya Banki ya Paruwasi igahabwa abakristo ndetse no gukoresha uburyo bwa Mobile Money, Airtel Money…

Ibi ADEPR yatangaje kimwe n'abandi banyamadini batangarije abakristo babo uko bakwiriye gutura muri iyi minsi, ni ibintu bitakiriwe neza n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, wavuze ko muri iki gihe u Rwanda rwugarijwe na Coronavirus, abanyamadini n’amatorero batakabibyajemo inyungu. 

Yagize ati: "Muri iyi minsi twugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus, ntabwo amadini n'amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi. Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera Covid-19".


Amb Nduhungirehe aherutse kunenga amadini n'amatorero adafasha muri iki gihe abakristo bayo bakennye

Amb. Nduhungirehe yunganiwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard usanzwe ari n'umukristo wa ADEPR, wavuze ko iki ari igihe aho abashumba bakwiye gutekereza uko batunga intama zabo kuko ari bo bafite intege nke. Yavuze ko imyaka ishize ari myinshi amaturo atangwa, ko abanyamadini n’amatorero bagakoze mu isanduka bakagoboka, intama zabo. 

Hon Bamporiki yaragize ati: "Mushumba wacu @ADEPR, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya. Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mu kigega".


Rev Karuranga Ephrem (ibumoso) ubwo ADEPR yatangaga inkunga yo gufasha abatishoboye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND