RFL
Kigali

Mu Rwanda habonetse abandi barwayi 2 ba COVID19 umabare w'abamaze kwandura urazamuka ugera kuri 84

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:2/04/2020 20:52
0


Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Ubuzima, riragaragaza ko uyu munsi kuwa Kane habonetse abandi bantu bashya 2 bafite uburwayi bwa COVID-19.



Ibi bikaba byatumye umubare w’abarwaye Koranavirusi mu Rwanda ugera kuri mirongo inani na bane (84)

·    Abantu babiri (2) baherutse kugirira ingendo mu bihugu bitandukanye.

Abo bagaragaweho na Koronavirusi bose bahise bashyirwa mu kato hanashakishwa abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Abarwayi bose bavurirwa ahantu bahugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo nta bimenyetso bya Koronavirusi bagaragaza. Nta n’umwe urembye.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika, nk’uko byatangazwe na Leta y’u Rwanda, ingamba zafashwe zigomba gukomeza gushyirwa mu bikorwa: Ubucuruzi bw’ibikorwa bitari iby’ibanze bwarahagaritswe, ingendo zihuza imijyi n’utureere zarahagaritswe ndetse n’ingendo zitari ngombwa no kuva mu ngo nta mpmavu zihutirwa birabujijwe. Abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri (2) bazashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda.

Ubufatanye bwa buri Munyarwanda na buri Muturarwanda ni ingenzi. Turashimira ubwitange n’umurava by’abakora mu nzego z’ubuzima bakomeje guhabwa ubufasha mu kubungabunga ubuzima bwacu twese.

Murasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzengo z’ubuzima hitabwa cyane cyane gukaraba intake kesnhi kandi neza hanubahiirizwa intera ya metero imwe (1) hagati y’abantu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND