RFL
Kigali

Boaz Ngabo wifuza gukorera Imana ubuzima bwe bwose yisunze Nice Ndatabaye bakorana indirimbo 'Humura'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/04/2020 18:03
0


Umuhanzi ukizamuka Ngabo Boaz w'imyaka 17 y'amavuko yisuze umuramyi Nice Ndatabaye uzw mu ndirimbo 'Umbereye maso' bakorana indirimbo 'Humura' yasohokanye n'amashusho yayo. Ni indirimbo irimo ubutumwa buhumuriza abahagaritse imitima muri ibi bihe bitoroshye aho Isi yugarijwe na Covid-19.



Ngabo Boaz yabwiye INYARWANDA ko kuririmba yabitangiye kera akiri umwana na cyane ko yavutse asanga Se ari umuririmbyi n'umuyobozi w'indirimbo muri korali. Mu 2009 ni bwo yinjiye muri korali y'abana, hanyuma mu 2015 yinjira muri Shekinah Worship Team ya Evangelical Restoration church Kabuga. Mu 2018 ni bwo yanditse indirimbo ye ya mbere yise 'Unyobore inzira', hanyuma mu 2019 akora indirimbo ye ya 2 yise 'Humura'.


Ngabo Boaz yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri

INCAMAKE Y'AMATEKA YA NGABO BOAZ

"Amazina yanjye nitwa Boaz Ngabo, navutse tariki 1/2/2003, mfite imyaka 17. Navukiye mu muryango ukijijwe (w'abakristo). Ababyeyi banjye bombi bantoje kubaha Imana mu byo nkora byose no kuyisenga ubudasiba kuko mu kuyisenga ariho honyine habasha kuduha amahoro yo mu mutima no kuduhesha gukiranuka mu buzima bwacu bwa buri munsi. 

Nakuze nsanga papa wanjye ari umuririmbyi cyane ko yari n'umuyobozi w'indirimbo muri korali yabagamo. Bityo rero byatumye nanjye nkura numva ko ngomba gutera (kuzatera) ikirenge mu cye. Nkura mfite ishyaka n'umwete wo kuzakorera Imana mu gihe cyanjye. Bigeze mu mwaka wa 2009 natangiye kubaka inzozi zanjye, ninjira muri korali y'abana nubwo nabikoraga ntazi akamaro kabyo kubera ubwana ariko ababyeyi bakomekeje kunyereka icyiza cyo kuba muri korali. 

Narakomeje nyibamo nkomeza kuririmba no gukorera umurimo w'Imana muri yo. Bigeze mu mwaka wa 2015 nakomereje muri Shekinah worship team mu Itorero rya Restoration church Kabuga nubwo nari nkiri muto bemeye kunyakira bakomeza kuntoza, banyigisha no gucuranga Piano. Bigeze mu mwaka wa 2018 ni bwo numvise ngize igitekerezo cyo kwandika indirimbo yanjye yambere nise 'Unyobore inzira'. 

Bigeze mu mwaka wa 2019 tariki ya 18 Mata ni bwo nagiye muri studio. Indirimbo isohoka muri uwo mwaka. Ntabwo byatinze muri uwo mwaka numvise Nice NDATABAYE arimo kuza mu Rwanda kubera igitaramo yari ahafite musaba ko twahuriza hamwe imbaraga kugira ngo tugeze ubutumwa ku bantu. 

Mu mpera za 2019 mu kwezi kwa 12 (Ukuboza) ni bwo twagiye muri studio gukora indirimbo yanjye ya kabiri nise 'Humura'. Audio ikaba yarakozwe na Bruce & Borris naho video yakozwe na Freuly Legend. Bidatinze cyane mu mwaka wa 2020 tariki ya 28 Werurwe ni bwo indirimbo yagiye hanze. Kubera iyo mpamvu intego yanjye ni iyo gukorera Imana namamaza ubutumwa mu ndirimbo iminsi y'ubuzima bwanjye bwose."


Ngabo Boaz hamwe na Nice Ndatabaye bakoranye indirimbo


Ngabo Boaz yifuza gukorera Imana ubuzima bwe bwose

REBA HANO INDIRIMBO 'HUMURA' YA NGABO BOAZ FT NICE NDATABAYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND