RFL
Kigali

Cardi B yavuye mu bitaro anyomoza amakuru yavugwaga ko yazahajwe na Coronavirus

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:2/04/2020 17:54
0


Umuhanzikazi wigaruriye imitima ya benshi ku Isi, Belcalis Marlenis Almanza wamamaye ku kazika ka Cardi B ku ruhando rwa muzika, yamaze impungenge bamwe bibazaga ko arwaye Coronavirus, abahishurira ko arwaye munda, igifu ari cyo cyamuzonze mu minsi ishize.



Cardi B yatangaje ibi nyuma yaho abantu benshi biganjemo abafana be bavugaga ko ari mu bantu bamaze kwandura COVID-19 ikaba yaramuzaharije mu bitaro, bamwe banakekaga ko ishobora kumuhitana kubera yahise aremba kurenza abandi bose yagiye yibasira.

Cardi B yatangaje ko yamaze iminsi ine aribwa mu nda {mu gifu} agahitamo kujya kwa muganga ngo bamwiteho, gusa magingo aya ameze neza nk'uko yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga nka Instagram.


Mu magambo ya Cardi B , yagize ati “Mu by'ukuri nari meze nabi mu gifu hafi iminsi 4 yose, nagiye kwa muganga mu ijoro ryahise, ndi kumva ndi kugenda mera neza,nyuma y’ejo nzaba meze neza kurushaho.”

Ubu butumwa Cardi B yabuherekesheje ifoto yambaye Bracelet yanditseho imyaka ye n’itariki y’amavuko, abibazaga ko Cardi B yarwaye Coronavirus yabahamirije ukuri ko atari yo nk’ibinyoma byavuzwe.

Cardi B w’imyaka 27 y’amavuko, ari mu bahanzi bakunzwe na benshi muri Amerika. Afite umugabo w'umuraperi Offset. Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; I Like it,Press, Full time, n’izindi.

Check Out The Hottest Unseen Cardi B Pictures

Cardi B yavuze ko atanduye icyorezo cya Coronavirus ahubwo yararwaye igifu

Offset Throws Punches After Cardi B Sprayed with Champagne | Rap-Up

Umuraperikazi Cardi B n'umugabo we Offset






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND