RFL
Kigali

‘Kwetu Amani’, irushanwa rizahemba abanyempano 10 bo mu bihugu byo mu biyaga bigari rirarimbanyije

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/04/2020 14:46
0


Irushanwa ‘Kwetu Amani’ rya gihanzi ryateguwe na La Benevolencija Grands Lacs mu mushinga wayo witwa Media4Dialogue rirabura iminsi ine ngo hasozwe kwakira abahatana aho rizahemba abanyempano 10 babarizwa mu bihugu byo mu biyaga bigari.



Iri rushanwa rirareba urubyiruko rwo mu bihugu by'ibiyaga bigari (Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse n’u Burundi).  Ryatangijwe ku wa 06 Werurwe aho biteganyijwe ko rizasozwa ku wa 06 Mata 2020.

Abanyempano bakiri bato basabwa gutanga ubutumwa babucishije mu bihangano: kuririmba, imivugo, urwenya, ‘slam’, imbyino, udukino, ‘free style’, ‘hip hop’...cyangwa ubundi buhanzi ubwo ari bwo bwose bwihariye.

Uwiyandikisha ashyira video (upload) itarengeje umunota umwe (1min video) kuri Facebook page ye, hanyuma akandika #KwetuAmani cyangwa akayohereza anyuze kuri Facebook Messenger, kugira ngo abone amahirwe yo gutsindira igihembo.

Twahirwa Aimable umunyarwanda w'Impuguke mu by’Umuco mu karere (Le Benevolencija Grands Lacs Regional Cultural Consultant), yabwiye INYARWANDA ko ikigenderewe muri iri irushanwa ari ubutumwa buhamagarira abakiri bato bo muri aka karere guharanira amahoro n’imikoranire igamije kwiteza imbere, kubana mu ituze, kubana nk’abavandimwe, kurwanya inyigisho zose zicamo abantu. 

Yavuze ko kugeza ubu hari bamwe mu bahanzi bazwi biyandikishije muri iri rushanwa. Yasabye abakiri bato b’abanyempano b’Abanyarwanda ati “Ibyo mukora byose mwubahirize gahunda ya “Guma mu Rugo” n’amabwiriza yose duhabwa n’ubuyobozi bwacu.” 

Twahirwa wabaye umujyanama, umutoza n’ukuriye utunama nkemurampaka mu marushanwa yo mu gihugu (PGGSS, Groove Awards Rwanda, ArtRwanda-Ubuhanzi, Jeux de la Francophonie...) avuga ko kuwa 06 Mata 2020 bazahagarika kwakira abahatana kandi ko abo muri RDC ari bo benshi bamaze kwiyandikisha.

Yavuze ko nyuma y’iyi tariki hazabaho guhitamo abanyempano 10 hanyuma batangaze igihe cyo gutangaza abatsinze ndetse n’igihe bazashyikirizwa ibihembo batsindiye. Mu bantu icumi bazemezwa n’Akanama Nkemurampaka buri umwe azahembwa amadorali 100.

Irushanwa Kwetu Amani rizahemba abanyempano 10 bo mu biyaga bigari

Irushanwa 'Kwetu Amani' ryateguwe na La Benevolencija Grands Lacs mu mushinga wayo witwa Media4Dialogue





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND