Abategura irushanwa Supra Voice bafashe umwanzuro wo kongera igihe cyo kwiyandisha ku banyempano yo kuririmba, bikaba byakuwe taliki 31 Werurwe 2020 bishyirwa tariki 30 Mata 2020.
Ibi byakozwe mu rwego rwo guha amahirwe abatarabashije
kwiyandikisha no gukomeza gushyigikira gahunda yo kwirinda ikwirakwira
ry’icyorezo COVID-19 giterwa na Coronavirus.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Nsengiyumva Alphonse uri mu bategura iri rushanwa, yavuze ko ubu bari bageze mu cyiciro cyo guhitamo abanyempano ariko ko bitakunda mu gihe u Rwanda n’Isi bahaganye n’icyorezo cya COVID-19.
Ati "Twagombaga kuba tugiye kujya mu kiciro cyo gutoranya abafite impano no kubakorera video za mbere. Ibi ntibyashoboka mu gihe abantu batemerewe gusohoka.”
Yakomeje ati “Twahisemo kongerera amahirwe
abatarabashije kwiyandikisha kuko byo bikorwa online.”
Kwiyandikisha mu iri rushanwa ni ukohereza amashusho (Video) uri kuririmba indirimbo yawe cyangwa uririmba iy’abandi ukayohereza kuri Whatsapp 0783014482 cyangwa ukayishyira kuri Instagram yawe ugakora ‘tag’ @Supra_voice1035.
Nubwo bataratangira guhitamo abanyempano ariko abarenga
80 bamaze kwiyandikisha.
Mu birango bishya irushanwa Supra Voice ryongeye igihe cyo kwiyandikisha mu kwirinda COVID-19
TANGA IGITECYEREZO