RFL
Kigali

Skales wizihije isabukuru y'amavuko yaruciye ararumira kuri Neza wamubwiye ko urukundo ruganje

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/04/2020 10:37
0


Umuhanzi w’umunya-Nigeria Raoul John Njeng-Njeng [Skales], ntiyasubije umuhanzikazi w’umunyarwanda Neza Patricia Masozera wamwifurije isabukuru y'amavuko bamaze igihe mu rukundo bisa n'ibishimangira ibyavuzwe muri Gashyantare 2020 ko umubano wabo wajemo agatotsi.



Ejo ku wa gatatu Skales yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 29. Yasohoye amashusho ari kumwe n’abana bo ku muhanda basangira ‘cake’ baramuririmbira, arenzaho ko n'ubwo ari igihe cyo ku ‘Guma mu rugo’ atari kurya wenyine.

Yerekanye ifoto ari iwe ahuha buji ziri ku mutsima yateguriwe ashima buri wese wamwifurije isabukuru n’abandi bamusengeye kuri uyu munsi udasanzwe mu buzima.

Yavuze ko acishijwe bugufi n’urukundo yerekwa umunsi ku wundi, anerekana amafoto ari kumwe n’abahanzi batandukanye yafashwe mu bihe bitandukanye, abo mu muryango we, inshuti ze, ari ku rubyiniro n’ahandi.  

Mu bamwifurije isabukuru y’amavuko barimo na Neza bamaze igihe mu rukundo, ubu bivugwa ko ibyabo byageze ku iherezo.

Abavuga ibi bashingira ku kuba buri wese atagikurikira undi [Follow] no kuba buri wese yarasibye amafoto y’abahuzaga kuri konti ya Instagram. 

Neza yerekanye amafoto ane ari kumwe na Skales bifotoje mu bihe bitandukanye, maze agira ati “Ndagukunda Mwami wanjye. Ntewe ishema n’umugabo wavuyemo kandi nzi neza ko Imana ikomeje ku gukorera ibitangaza. Umwaka mushya. Imigisha myinshi.”

Ifoto ya nyuma Neza yerekanye yavuze “Urukundo rwashoye imizi kurusha umubabaro” kandi ‘Ndakwizera’. Uyu mukobwa kandi yifurije Skales kuramba. 

Nta kintu Skales yigeze avuga ku byatangajwe n’umukunzi we.

Mu bihe bitandukanye bombi bagiye bashimangira urwo bakundana, gusa kuri ubu ibintu bisa n’aho byahinduye isura mu buryo buteye urujijo.

Ku wa 01 Ugushyingo 2020 Neza yasohoye indirimbo ye yise “Killa” ikaba iya mbere akoreye mu label y’umukunzi we Skales yitwa OHK Music.

Neza Patricia Masozera ni umunyarwandakazi wakuriye muri Canada, ariko ibikorwa bye bya muzika akaba akunze kubikorera muri Nigeria.

Indirimbo zitandukanye zirimo nka “Uranyica”, “Slay Mama” “Vibe” n’izindi zatumye amenyekana mu Rwanda no muri Nigeria ubwo yakoranaga na Label MCG Empire batandukanye mu mwaka wa 2018.

Nyuma yo gutandukana na MCG Empire Neza yasubiye iwabo muri Canada ndetse ibijyanye n’umuziki amera nk’ubishyize ku ruhande. 

Muri Gicurasi 2019 nibwo Neza n’umukunzi we Skales uri mu bahanzi bakunzwe muri Nigeria bizihije isabukuru y’umwaka umwe bamaze bakundana maze afata indege yerekeza i Lagos bahita banigumanira n’iby’umuziki yongera kubyubura.

Mu 2017 Neza yahawe igihembo cya AFRIMMA mu cyiciro cy’umuhanzi utanga icyizere ku mugabane w’Afurika ahigitse abarimo Mr.Eazi ukunzwe n’abatari bake muri iki gihe.

Mu bantu Skales yerekanye bamwifurije isabukuru y'amavuko Neza ntarimo


Neza yabwiye Skales ko urukundo rwashoye imizi kurusha uburibwe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND