RFL
Kigali

Prince Charles azishyurira Harry na Meghan Milioni $2 nyuma yo guterwa utwatsi na Trump

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:2/04/2020 10:09
0


Kuba Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika ihangayikishwe n’icyorezo cya COVID-19 kiri guhitana ubuzima bwa benshi, byatumye Donald J. Trump, atangaza ko igihugu cye kitazirengera ikiguzi cy’umutekano w’Igikomangoma cy’u Bwongereza, Henry Charles Albert David n’umugore we Meghan .



Igikomangoma Harry na Meghan bageze muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu minsi yashize aho bari bamaze iminsi muri Canada. Bakigerayo Donald Trump yahise yihutira gutanga ubutumwa ko nubwo bageze muri California bagomba kwirihira umutekano wabo.

Leta ya California, Harry na Meghan hamwe n’Umwana w’imfura yabo, Archie barimo kugeza magingo aya, ni ho Meghan yarerewe dore ko ariho Nyina umubyara, Doria Ragland aba.

Umuryango wa Harry nyuma yo kumva ko Donald Trump yabateye utwatsi, byatumye Se, Prince Charles yishingira kuzatanga amafaranga agera kuri Milioni 2 z’Amadorari y’Amerika kugira ngo umuryango we uzacungirwe umutekano neza muri Amerika.

Prince Charles has tested positive for coronavirus - InsiderPrince Charles yemereye Dailmail ko yamaze kwitegura kwishyura ayo mafaranga, amakuru avuga ko ubusanzwe nibura ku mwaka umwe, asaga Miliyoni 5 z’Amadorari zigenda ku mutekano wa Harry na Meghan Markle.

Uyu muryango wa Harry wimutse mu gihe icyorezo cya Novel Coronavirus gikomeje guca ibintu hirya no hino ku isi. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubu harabarurwa abantu bamaze kwandura bagera ku 143 055, abapfuye barasaga 2 513, mu gihe abamaze gukira basaga 4 865.

Muri Leta ya California Harry na Meghan barimo, honyine hamaze kwandura abarenga 5 560, mu gihe abandi basaga 120 bitabye Imana.


Harry na Meghan bari kuba muri Amerika muri iyi minsi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND