RFL
Kigali

Taliki ya 01 Mata 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi 7 ba COVID-19, umabare w'abanduye urazamuka ugera kuri 82

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:2/04/2020 0:39
0


Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Ubuzima kuri uyu wa Gatatu, riragaragaza ko habonetse abandi bantu bashya 7 bafite uburwayi bwa COVID-19.



Ibi bikaba byatumye umubare w’abarwaye Koranavirusi mu Rwanda ugera kuri mirongo inani na babiri

·      Umuntu umwe (1) waje aturutse Dubai.

·      Umuntu umwe (1) aje aturutse mu Bwongereza.

·      Abantu babiri (2) baherutse kugirira ingendo mu bihugu bwo mu karere.

·      Abantu batatu (3) Batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Koranavirusi mu Rwanda.

Abo bagaragaweho Koronavirusi bose bahise bashyirwa mu kato hanashakishwa abantu bose bahuye nabo kugirango basuzumwe ndetse bitabwe n’inzego z’ubuzima.

Abarwayi bose bavurirwa ahantu bahugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo nta bimenyetso bya Koronavirusi bagaragaza .

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika, nk’uko byatangazwe na Leta y’u Rwanda, ingamba zafashwe zigomba gukomeza gushyirwa mu bikorwa.

Abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri (2) bashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi cumi n’ine (14) uhereye igihe bagereye mu Rwanda

Murasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzengo z’ubuzima hitabwa cyane cyane gukaraba intake kesnhi kandi neza hanubahiirizwa intera ya metero imwe (1) hagati y’abantu.

Ibimenyetso by’ingenzi kuri Koronavirusi ni inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro.

Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwa kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa 114 cg kwipima akoresheje telephone akanda *114# maze agakurikiza amabwiriza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND