Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Ubuzima kuri uyu wa Gatatu, riragaragaza ko habonetse abandi bantu bashya 7 bafite uburwayi bwa COVID-19.
Ibi bikaba byatumye umubare w’abarwaye Koranavirusi
mu Rwanda ugera kuri mirongo inani na babiri
· Umuntu
umwe (1) waje aturutse Dubai.
· Umuntu
umwe (1) aje aturutse mu Bwongereza.
· Abantu
babiri (2) baherutse kugirira ingendo mu bihugu bwo mu karere.
· Abantu
batatu (3) Batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Koranavirusi mu Rwanda.
Abo bagaragaweho Koronavirusi bose bahise bashyirwa
mu kato hanashakishwa abantu bose bahuye nabo kugirango basuzumwe ndetse
bitabwe n’inzego z’ubuzima.
Abarwayi bose bavurirwa ahantu bahugenewe kandi bari
koroherwa. Abenshi muri bo nta bimenyetso bya Koronavirusi bagaragaza .
Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika,
nk’uko byatangazwe na Leta y’u Rwanda, ingamba zafashwe zigomba gukomeza
gushyirwa mu bikorwa.
Abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri (2)
bashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi cumi n’ine (14) uhereye igihe bagereye mu
Rwanda
Murasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzengo
z’ubuzima hitabwa cyane cyane gukaraba intake kesnhi kandi neza hanubahiirizwa
intera ya metero imwe (1) hagati y’abantu.
Ibimenyetso by’ingenzi kuri Koronavirusi ni
inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro.
Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwa
kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa 114 cg kwipima akoresheje telephone
akanda *114# maze agakurikiza amabwiriza.
TANGA IGITECYEREZO