RFL
Kigali

Kalley umwe mu bayobozi ba Bethel Music yavuze ko Yesu yamusabye kwishyira mu kato nyuma yo gushyingura umukobwa we

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/04/2020 18:15
0


Kalley Heiligenthal umuyobozi w'indirimbo mu itsinda Bethel Music rikunzwe cyane ku Isi by'umwuhariko muri Amerika, yatangaje ko Yesu Kristo yamusabye kwishyira mu kato nyuma yo gushyingura umukobwa we Olive wari ufite imyaka y'amavuko.



Mu gihe abantu hafi ya bose ku Isi bari mu ngo zabo mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, Kelly Heiligenthal yavuze ko amaze igihe kinini ari mu kato nyuma yo kubisabwa na Yesu mu kumufasha gukira ibikomere. Ati "Maze igihe narishyize mu kato. Hashize amezi atatu. Akato kanjye katangiye nyuma gato yo gushyingura Olive." Umwana we yitabye Imana tariki 14/12/2019 amushyingurwa tariki 28/12/2019.

Bethel Music ni itsinda ryagutse ry'abaririmbyi babarizwa muri Redding muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iri tsinda ryatangiriye mu itorero ryitwa Bethel Church, ritangira gukora umuziki mu mwaka wa 2001. Ryaragutse rirenga imbibi z'itorero ryavukiyemo, rigera ku rwego rw'Isi, ryibaruka abanditsi b'indirimbo, abahanzi n'abanyamuzi.

Bethel Music ikunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; It is well, Goodness of God, No Longer Slaves, Reckless Love, In over my head, Ever Be (We Will Not Be Shaken) iyoborwa na Kelly, n’izindi. Izi ndirimbo kimwe n'izindi tutarondoye zirakunzwe cyane ndetse ziririmbwa mu nsengero zitandukanye hirya no ku Isi.

REBA HANO 'NO LONGER SLAVES' YA BETHEL MUSIC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND