RFL
Kigali

Inkurunziza Family Choir yatangiye gusohora indirimbo ziri kuri Album nshya bazamurika bizihiza imyaka 20

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/04/2020 12:14
0


Korali Inkurunziza Family ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa 7, yatangiye urugendo rwo gushyira ku isoko indirimbo z’amajwi n’amashusho yakubiye kuri Album ya gatandatu bazamurika bizahiza imyaka 20 bamaze mu murimo w’Imana.



Iyi Album izaba igizwe n’indirimbo icumi (10) harimo nka ‘Abazacungurwa’, ‘Dushime Imana’, ‘Uri Imana’, ‘Kora neza’, ‘Igitambo’, ‘Ndishimye’ n’izindi.

Niyomwungeri Aron ushinzwe imenyekanishamakuru muri iyi korali, yabwiye INYARWANDA, ko batangije urugendo rushya rwo kumurikira abakunzi babo indirimbo nshya ziri kuri Album nshya bazamurika muri uyu mwaka ari nabwo bazakora ibirori byo kwizihiza isabukuru y'Imyaka 20 mu iyogezabutumwa.     

Avuga ko zimwe mu ndirimbo zabo ziri mu ndimi z’amahanga ‘kuko umurimo w’Imana tuwukorera no mu karere. Ni korali ikunzwe cyane muri Tanzania, RDC, Kenya, Uganda n’i Burundi.”  

Kuri ubu basohoye indirimbo ya mbere iri kuri iyi Album. Iyi ndirimbo yitwa ‘Kora neza’ ishishikariza abantu gukorera Imana kandi bagashyira imbere gusenga ‘abana b’Imana tukanesha’.

Iyi korali yatangiye umurimo w’Imana mu 1999. Imaze gusohora Album 10 z’amajwi (Audio) ndetse na Album eshanu z’amashusho (Video) zirimo ‘Umunsi w’urubanza’, ‘Byose birarangiye’, ‘Tunaombwa kumujua Mungu’, ‘Mubwire yesu’ na ‘Nimekumbuka’. 

Inkurunziza Family Choir ni imwe muri korali eshanu (5) zikunzwe mu Itorero y’Abadivantiste b'Umunsi wa 7.

Korali Inkurunziza Family yatangije urugendo rwo gusohora indirimbo ziri kuri Album ya gatandatu bazamurika bizihiza imyaka 20

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KORA NEZA' YA INKURUNZIZA FAMILY CHOIR

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND