RFL
Kigali

Rihanna arifuza kuzabyara abana 4 adafite umugabo

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/04/2020 12:05
0


Umuhanzikazi wigaruriye imitima ya benshi hano ku Isi, Robyn "Rihanna" Fenty uzwi cyane ku kazina ka Rihanna, yatunguye abantu mu ibazwa (Interview) aho yabajijwe byinshi bitandukanye ari naho yatangarije ko yumva azabyara abana 4 kandi akababyara adashatse umugabo.



Rihanna, ni umwe mu byamamare bikize ku Isi. Abantu benshi bibaza impamvu yaba atarashaka umugabo kandi muri we afite ubushobozi kandi n’imyaka ye y’ubukure iri kugenda iba myinshi cyane dore ko ari umukobwa ugize imyaka 32 y’amavuko.

Uyu muririmbyi yatangaje ko mu myaka 10 iri imbere azaba afite abana batatu cyangwa bane. Yagize ati "Nzaba mfite imyaka 42. Nzaba nshaje. Nzabyara abana-batatu cyangwa bane".

Rihanna yongeyeho ko areba Sosiyete akabona ari yo mahitamo ye ati "Ndumva sosiyete ituma nifuza kumva ko ari ko bizagenda”. Rihanna yabajijwe niba bitagaragara nabi kuba umubyeyi utagira umugabo ashimangira ko nta pfunwe byamutera.

Yungamo ati: "Ubuzima, ariko ni ikintu cy'ingenzi ni umunezero, ibyo wasanga ari byo byanezeza, iyo rero ni yo mibanire yonyine myiza hagati y'ababyeyi n'umwana. Icyo ni cyo kintu cyonyine gishobora kurera umwana rwose, ni urukundo. Icyambere nakunda abana si ukugaragara nabi imbere yabo”.


Rihanna ari mu bahanzi bakunzwe cyane ku Isi

Mu minsi yashize uyu muhanzikazi yasohoye indirimbo yise 'Believe it'. Iyi ndirimbo ntiyavuzweho rumwe mu bafana be banenze imikorere yari agarukanye muri muzika nyuma y’imyaka igera kuri 4 yasaga n'uwacecetse mu kumvikana mu muziki. Iyi ndirimbo yiganjemo amagambo 5 yonyine ibyatumye yitwa umunebwe utagikunda muzika.

Rihanna ni umwe mu bahanzi baciye agahigo mu myaka yatambutse aho yabaye umuhanzikazi wa mbere wacuruje kopi Miliyari ebyiri z’indirimbo kuri Apple Music ku Isi, akurikiwe n’abandi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Taylor Swift, Beyonce n’abandi.

Rihanna yakoze indirimbo nyinshi zamenyekanye zigakundwa nka ’Umbrella’ yafatanyije na Jay Z wanamuzamuye mu muziki, iyitwa ’Te Amo’, ’Diamonds’, ’Where Have You Been’ n’izindi.


Rihanna yahishuye ko nta mugabo azashaka

Umwanditsi: David Mayira-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND