RFL
Kigali

Pape Diouf umunyafrika wabaye Perezida w’ikipe ya Marseille yishwe na Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/04/2020 11:05
0


Kuri uyu wa Kabiri mu gihugu cya Senegal hatashye inkuru y‘akababaro y’urupfu rwa Pape Diouf, wabaye Perezida w’ikipe ya Olympique de Marseille (OM) yo mu Bufaransa, witabye Imana ku myaka 68 y‘amavuko azize icyorezo cya Coronavirus.



Pape Diouf yari ari kuvurirwa mu bitaro biri muri Sénégal aho akomoka nyuma y’uko afashwe n’iki cyorezo.Itangazo ryashyizwe hanze n’iyi kipe yabereye umuyobozi riragira riti “Pape azahora mu mitima yacu iteka”.

Perezida wa Sénégal, Macky Sall, nawe yihanganishije abakunzi b’umupira w’amaguru, umuryango wa nyakwigendera ndetse n’abaturage b’igihugu cye muri rusange ku bwo kubura uyu mugabo w’agaciro.

Uyu muyobozi yavuze ko yakurikiranye ubuzima bwa Diouf kuva ubwo yashyirwaga mu bitaro byitwa “Hôpital de Fann” agifatwa n’iyi ndwara, ariko igihe kikaba kigeze agasoza urugendo rwe ku Isi.

Diouf ni we mwirabura wa mbere wanditse amateka yo kuyobora ikipe yo mu cyiciro cya mbere ku mugabane w’u Burayi ubwo yajyaga kuri uyu mwanya mu 2005, akaba Perezida w’ikipe ya Marseille.

Diouf kandi yabaye umuntu ushinzwe gushakira abakinnyi amakipe aho yahagarariye abarimo Marcel Desailly, Basile Boli, William Gallas, Samir Nasri na Didier Drogba, akaba ari we wabarebereraga mu mwuga wo gukina umupira w’amaguru. Hejuru y'ibyo, yanabaye umunyamakuru.

Diouf abaye umuyobozi wayoboye ikipe y’i Burayi witabye Imana azize icyorezo cya Coronavirus, nyuma y'uko Sanz wayoboye Real Madrid aherutse gusezera ku Isi y’abazima.

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhitana umubare munini w’abantu aho igihugu cy’u Butaliyani ari cyo gifite umubare munini w'abamaze guhitanwa na Coronavirus (Covid-19).

Olympique de Marseille yashinzwe mu 1899. Ibarizwa mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y'u Bufaransa. Iri mu makipe akomeye i Burayi ndetse no ku Isi dore ko yibitseho ibikombe binyuranye birimo: France Ligue 1, Coupe de France, UEFA Europa League, Coupe de la Ligue n'ibindi.


Pape Diouf yitabye Imana azize icyorezo cya Coronavirus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND