RFL
Kigali

Drake yahishuye ko yakoresheje ibizamini bya DNA mbere yo kwerekana imfura ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/04/2020 9:50
0


Umuraperi w’umunya-Canada Aubrey Graham w’imyaka 33 yasohoye amafoto ari kumwe n’imfura ye yise Adonis Graham w’imyaka ibiri nyuma y’uko ibizamini bibiri bya DNA byemeje ko ari uwe.



Ku wa mbere w’iki cyumweru Drake yashyize kuri konti ya Instagram ifoto ateruye umwana we n’indi ari kumwe n’umugore we, avuga ko yari akumbuye umuryango we n’inshuti ze kandi ko yifatanyije nabo muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Mu 2018 Drake yasohoye indirimbo "Emotionless," aho yavuzemo “Sinahishe umwana wanjye isi, ahubwo nahishe Isi umwana wanjye.”

Mu kiganiro yagiranye na Rap Radar mu Ukuboza 2019, Drake yavuze ko yabanje gukoresha ibizamini bw'uturemengingo bizwi nka DNA kugira ngo yemeze neza ko umwana ari uwe. 

Yavuze ko ibizamini bya mbere yakoresheje bitahamije neza ijana ku ijana niba ari umwana we ari nayo mpamvu yitondeye gutangariza Isi iby’umwana we.

Ati “Nagumye mu gihirahiro nkibaza niba nshobora gutangaza ko ari umwana wanjye ariko kandi nkongera gutekereza nti ‘ndamutse mvuze ko ari we kandi atariwe’. 

Drake avuga ko umwana we bahuje ibara ry’uruhu, amaso, umusatsi n’ibindi byamuhamirizaga ko ari uwe ariko ngo ibi byagombaga kwemezwa n’abaganga kurusha uko we yabyiyumvagamo.

Mbere y’uko ashyira hanze Album nibwo ibizamini bya DNA byemeje ko ari umwana we.  

Ati “Habura nk’icyumweru kimwe ngo nshyire hanze Album nabwiwe ko ari umwana wanjye. Byansabye ko nkoresha DNA ahantu habiri.”

Uyu mwana Drake yamubyaranye na Sophie Brussaux, mu Ukwakira 2017. Umunyamategeko we yahamirije CNN, ko uyu mwana ari uwa Drake. 

Drake ni umwanditswi w’indirimbo, Producer, umukinnyi wa filime akaba n’umushabitsi. Yavukiye mu Mujyi wa Toronto muri Canada, ku wa 24 Ukwakira 1986. Mu 2019 byatangajwe ko atunze amadorali miliyoni 150.

Drake yavuze ko yabanje gukoresha ibizamini bya DNA kugira ngo amenye neza ko uyu mwana ari uwe

Drake yifotoje ari kumwe n'imfura ye ndetse na Sophie bamubyaranye mu Ukwakira 2017

Drake avuga ko n'ubwo uyu mwana basa atabyizeye neza ari nayo mpamvu yakoresheje ibizamini bibiri bya DNA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND