RFL
Kigali

Jose Mourinho yatumye Tottenham icibwa hafi miliyoni 21 Frws kubera gutinza umwe mu mikino ya UEFA Champions League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/03/2020 22:54
0


Umunya-Portugal utoza ikipe ya Tottenham Hotspurs, Jose Mario Dos Santos Mourinho Felix, wabaye intandaro yo gutinza umukino wa 1/8 muri UEFA Champions League, Tottenham Hotspurs yakinnye na Leipzig, yatumye UEFA ihana iyi kipe yo mu majyaruguru ya London aho izatanga £18,000, ushyize mu manyarwanda angana na 20,887,875 Frws.



Uyu mukino wa 1/8 wabereye mu majyaruguru a London tariki 19 Gashyantare 2020, wakereweho iminota itatu.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi ‘UEFA’yahamije ko Mourinho ariwe wabaye Nyirabayazana wo gutinza uyu mukino ahabwa gasopo ku myitwarire ye idahwitse ndetse ikipe atoza inafatirwa ibihano.

Mu butumwa akanama gashinzwe imyitwarire muri UEFA kahaye ikipe ya Tottenham hakubiyemo ibi bikurikira:

·         Ikipe a Tottenham yaciwe £18,000, angana n’ amanyarwanda 20,887,875 Frws.

·         Ibi biano bigomba gutangwa mu minsi 90 uhereye igihe ikipe akiriye ibaruwa.

·         Umutoza wa Tottenam Jose Mario Dos Santos Mourinho Felix, yahawe gasopo kubera imyitwarire mib yagaragaje yo gutinza umukino nkana.

·         Ubuyobozi bwa Tottenham bugomba kugeza ubu butumwa ku mutoza Jose Mourinho

Ikipe ya Leipzig nayo yaciwe amande angana na £2,000, kubera ibyuka abafana b’iyi kipe bateye m kibuga mu gihe uyu mukino wari urimbanyije.

Uyu mukino warangiye Leipzig itsinze Tottenham igitego 1-0, bituma iyi kipe y’i London isezererwa mu irushanwa ku kinyuranyo cy’ibitego 4-0 mu mikino yombi.

Abakinnyi n’ubatoza ba Tottenham bari mu karuhuko muri iki gihe ibikorwa by’imikino mu bihugu byinshi ku Isi byahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus kibasiye abatuye Isi muri iki gihe.

Kugeza magingo aya ntiharamenyekana igihe iyi kipe izasubukurira imyitozo kubera ko ibibuga bifunze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.  


Mourinho yahawe gasopo kubera imyitwarire idahwitse


Tottenham yahanwe kubera umukino wa Leipzig





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND