RFL
Kigali

COVID-19: "Impuruza y’amasengesho yo kwiyiriza ubusa ku rwego rw’igihugu" PEACE PLAN mu butumwa yageneye abakristo bose

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/03/2020 15:15
0


PEACE PLAN Rwanda umuryango uhuza amadini n'amatorero ya Gikristo akorera mu Rwanda, yateguriye abakristo bose amasengesho yo kwiyiriza ubusa mu gihe cy'iminsi itatu mu rwego rwo gutakambira Imana ngo itabare Isi muri iki gihe yugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus kimaze gutwara ubuzima bw'abantu barenga ibihumbi 38.



Kuri uyu wa Mbere tariki 30/03/2020 PEACE PLAN yasohoye itangazo rikubiyemo 'Ubutumwa bugenewe abakristo bose bo mu Rwanda' aho bose basabwe kwiyiriza ubusa mu minsi 3 ukuyemo gusa abarwaye n’abandi bafite impamvu z’ubuzima zinyuranye. Ni itangazo ryateweho umukono na ArchBishop Laurent Mbanda Umuvugizi Mukuru wa PEACE PLAN akaba ari nawe Muyobozi Mukuru w'Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR).

ArchBishop Laurent Mbanda yatangiye ashimira Imana yagiye iba hafi y’abanyarwanda mu bihe bigoye. Yanashimiye Leta y’u Rwanda muri aya magambo “Turashimira byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda,ingamba yashyizeho zigamije kurwanya no gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19 kandi turasabira Abayobozi b’igihugu ngo Imana ikomeze kubaha ubwenge n’ubushishozi bukenewe muri Iki gihe kidasanzwe.”

Yahamagariye abakristo bose gusengera u Rwanda muri ibi bihe bitoroshye. Ati “Turakangurira muri rusange Abakristo bose bo mu Rwanda by’umwihariko ababarizwa mumatirero ahagarariwe muri the PEACE plan Rwanda.Gufata umwanya no gukomeza gusengera igihugu cyacu muri ibi bihe.”Yavuze ko aya masengesho y’iminsi 3 buri umwe azayakorera mu rugo iwe na cyane ko u Rwanda n’Isi bikiri muri gahunda ya #GumaMuRugo. Ati:

Ku bw’ibyo turahamagarira abakristo bose bo mu Rwanda guhagarara mu bumwe nk’umuhamagaro n’umurage mu itorero (Abefeso: 4;4-6,Yohana17:21-23) maze tukayikambira ngo idukirize igihugu ndetse n’isi binyuze mu masengesho yo kwiyiriza ubusa mu minsi itatu kuva kuwa Gatandatu tariki ya 04 kugeza kuwa Mbere tariki ya 06 Mata 2020.

ArchBishop Mbanda arasaba abakristo bose kuzitabira amasengesho yo kwiyiriza ubusa

ArchBishop Dr Laurent Mbanda yatangaje ibyifuzo icumi buri mukristo yazibandaho abisengera. Ku mwanya wa mbere yahashyize iki cyifuzo; “Tuzaramye Imana mu Izina rya Yesu Kristo izina riri hejuru y’ubutware bwose n’ubushobozi bwose b’imbaraga zose n’amazina yose.” Muri ibi byifuzo harimo n’icyo gusabira ‘Abafashwe n’uburwayi bwa COVID-19 ngo Imana ibakize kandi itange umuti w’iki cyorezo’.

UBUTUMWA BUGENEWE ABAKRISTO BOSE BO MU RWANDA

Ubuyobozi bwa ‘The PEACE PLAN RWANDA’ Ihuriro ry ’Impuzamatorero za Gikristo: CPR, PEAR, AER na FOBACOR.

Nyuma yo gusenga no gusesengura intera icyorezo COVID-19 kirimo kugeraho mu gihugu cyacu, twifuje kugeza ubutumwa ku bakristo bose bo mu Rwanda by’umwihariko abayoboke b’amatorero abarizwa mu mpuzamatorero zavuzwe haruguru.

Turashimira mbere nambere Imana ko mu bihe byose yakomeje kutuba hafi no kudutabara mu bihe bigoye. Abanyarwanda benshi twavuga nk’umwanditsi wa Zaburi ngo; “Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Ni cyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka, naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri (Zaburi 46;2-3).

Turashimira byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda, ingamba yashyizeho zigamije kurwanya no gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19 kandi turasabira Abayobozi b’igihugu ngo Imana ikomeze kubaha ubwenge n’ubushishozi bukenewe muri iki gihe kidasanzwe .

Turazirikana ubwitange bukomeye bw’abaganga n’abandi batanga service z’ubuvuzi bita ku barwayi ba COVID-19 kandi turabasabira ngo Imana ikomeze kubarinda no kubaha imbaraga zibashoboza gukomeza kuramira ubuzima bwa benshi.

Turakangurira muri rusange Abakristo bose bo mu Rwanda by’umwihariko ababarizwa mu matorero ahagarariwe muri The PEACE Plan Rwanda, gufata umwanya no gukomeza gusengera igihugu cyacu muri ibi bihe

Gukurikiza amabwiriza yose yatanzwe n’inzego za Guverinoma agamije kurwanya no gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19 cyane cyane kuguma mu rugo igihe cyose bizasabwa no gukaraba intoki kenshi.

Gufata iyambere mugufasha abadafite amikoro, bagezweho n’ingaruka zibi bihe bidasanzwe turimo bakagaburira abashonje bakabaha n’ibindi nkenerwa by’ibanze bakoranye b’inzego zibanze Turashimira amatorero yamaze gufata iyambere mukubikora.

Impuruza y’amasengesho yo kwiyiriza ubusa (Prayer and Fasting) ku rwego rw’igihugu mu gihe cy’iminsi itatu kuva kuwa Gatandatu tariki ya 04 kugeza kuwa Mbere tariki ya 06 Mata 2020.

Iki ni igihe kidasanzwe mu mateka y’isi n’igihugu cyacu. Itorero rya Kristo rirahamagarirwa guhagarara mu muhamagaro waryo wo gusengera igihugu twibutsa amasezerano Imana idufitiye tukabikora mu buryo budasanzwe kuko turi mu gihe kidasanzwe.

Ijambo ry’Imana ritwereka ko igihe cyose abizera bahuraga n’akaga bahagurukiraga icyarimwe bagatakambira Imana ngo ibakize kandi ikabumvira. Urugero turubona muri Esiteri: 4-10. Abayuda bari mu bunyage mu gihe bari hagati y’impagarara biyemeje guhagurukira icyarimwe batabaza Uwiteka Imana yabo mu masengesho yo kwiyiriza ubusa mu gihe cy’iminsi itatu Imana yumvise gusenga kwabo irabakiza.

Igihe cyari cyarashyiriweho kubatsemba no kubarimbura cyaje guhindukamo igihe ngarukamwaka cy’ibirori byo kuzirikana ubutabazi bw’Imana no kuyishima. Imana iduha isezerano ryo kudukiriza igihugu mu gihe twicishije bugufi tugasenga tugashaka mu maso hayo tugahindukira tukava mu ngeso mbi (2 Ingoma 7:13-14).

Ku bw’ibyo turahamagarira abakristo bose bo mu Rwanda guhagarara mu bumwe nk’umuhamagaro n’umurage mu itorero (Abefeso: 4;4-6,Yohana17:21-23) maze tugatakambira Imana ngo idukirize igihugu ndetse n’isi binyuse mu masengesho yo kwiyiriza ubusa mu minsi itatu kuva kuwa Gatandatu tariki ya 04 kugeza kuwa Mbere tariki ya 06 Mata 2020.

Muri aya masengesho tuziyiriza ubusa tugendeye ku rugero twavuze rwo mu gitabo cya Esiteri ariko tuzirikana kwiyiriza ubusa Imana ishima dusanga muri Yesaya 58: 6-7 Aho Imana idusaba kwiyiriza ubusa twita ku banyantege nkeya n’abafite amikoro make harimo n’abashonje. Ku bw’ibyo turasaba buri mukristo ubishoboye kugira icyo yigomwa akagifashisha umuntu wahuye n’ingaruka zo kubura amikoro kubera iki cyorezo.

NB: Aya masengesho azakorerwa mu ngo zacu uwaba afite ikibazo cy’uburwayi, umubyeyi utwite ufata imiti ikaze cyangwa ufite impamvu zatuma adashobora kwiyiriza ubusa yakwifatanya n’abandi mu buryo ashoboye bwo gusenga bitamuteye ingaruka mbi.

Ibi ni bimwe mu byifuzo twakwibandaho muri iki gihe cy’Amasengesho yo kwiyiriza ubusa

1.Tuzaramye Imana mu Izina rya Yesu Kristo izina riri hejuru y’ubutware bwose n’ubushobozi bwose b’imbaraga zose n’amazina yose (Abefeso:1:15-23)

2.Bibiliya idusaba guhindukira tukava mu ngeso mbi, tuzasabe Imana imbabazi aho twagendeye mu ngesi mbi zose (2Ingoma:7;14)

3.Tuzasengere Abayobozi b’igihugu ngo Imana ikomeze kubaha ubwenge n’ubushishozi bwo gufata ingamba zikwiye (1Timoteyo 2:1-2)

4.Tuzasengere abafashwe n’uburwayi bwa COVID-19 ngo Imana ibakize kandi itange umuti wa COVID-19

5.Tuzasengere Abaganga n’abandi batanga service z’ubuvuzi ku banduye COVID-19.

6.Tuzasabe Imana kuduha uburyo bwo gutanga ihumure no gukomezanya mu gihe duhanganye na COVID-19 kandi twegereje igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Genocide yakorewe Abatutsi

7.Tuzasengere amikoro yo gukomeza kugoboka abafite ubushobozi buke.

8.Tuzasabe Imana kudutsindira umwuka w’ubwoba n’ingaruka zibukomakaho.

9.Tuzasabe Umwuka Wera ngo agenderere Abanyarwanda abemeze kubaho ubuzima buyihesha icyubahiro na nyuma y’iki cyorezo.

10.Tuzasengere isi yose cyane cyane ibihugu byazahajwe n’icyorezo n’imiryango yabuze ababo.

Turasaba abayobozi b’amatorero ya Gikristo yose ku rwego rw’igihugu n’urw’ibanze gukangurira abo bayoboye kwitabira aya masengesho. Nimuze twese nk’ingingi z’itorero rya Kristo mu Rwanda duhagurukire hamwe mu mwuka umwe twicishe bugufi, dusenge, dushake mu maso h’Imana, tuyigarukire izatwumva idukize iki cyago.

“Uhoraho ahe umugisha u Rwanda,a rurinde, arurebane amaso y’impuhwe, arugirire imbabazi.” Kubara (6:24-26).

Umuryango PEACE PLAN Rwanda wateguye aya masengesho, watangijwe mu Rwanda n’Umupasiteri w’Umunyamerika, Pastor Rick Warren uyobora Itorero ryitwa Saddleback church. Ni umuryango uhuriza hamwe amadini n’amatorero yose ya Gikristo yo mu Rwanda. ArchBishop Laurent Mbanda ari kuyobora uyu muryango nyuma ya Musenyeri Birindabagabo Alexis wa EAR Gahini, Apotre Dr Paul Gitwaza wa Zion Temple na Eric Munyemana.


Hagiye kuba amasengesho yo gusengera u Rwanda, abanyamadini basabwe kubimenyesha abakristo bose


Itangazo PEACE PLAN yageneye abakristo bose bo mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND