Airtel Rwanda
Kigali

Yhombi-Opango wari Perezida wa Congo-Brazzaville yishwe na Coronavirus

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:31/03/2020 8:27
0

Jacques Joaquim Yhombi-Opango wigeze kuba Perezida wa Repubulika ya Congo yapfiriye i Paris mu Bufaransa yishwe na coronavirus.



Yhombi Yari afite imyaka 81. Umuryango we wavuze ko yari asanzwe arwaye mbere yo gufatwa n'iyi virus.

Bwana Yhombi-Opango yayoboye Congo-Brazzaville kuva mu 1977 kugeza ahiritswe mu 1979 na perezida uriho ubu Denis Sassou Nguesso.

Yamaze imyaka myinshi muri gereza mbere y'uko hemerwa amashyaka menshi mu gihugu mu 1991, nyuma yaje kuba minisitiri w'intebe kugeza hatangiye intambara mu 1997.

Yaje guhungira mu Bufaransa yongera kwemererwa kugaruka mu gihugu cye hashize imyaka 10. Hagati ya 2010 na vuba aha yakunze kujya kwivuriza mu Bufaransa.

Src: BBC

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND