RFL
Kigali

Eddy Kenzo yatangaje ko ashobora gupfira muri Côte d'Ivoire aramutse adatabawe

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/03/2020 17:50
0


Eddy Kenzo wo muri Uganda amaze iminsi igera kuri 15 muri Côte d'Ivoire aho yageze yitabiriye igitaramo cya MASA cyabaye kuya 16 Werurwe 2020. Kuri ubu arimo gutabaza avuga ko ashobora gupfira muri iki gihugu aramutse adatabawe.



Ni nyuma yaho igihugu cya Uganda gifashe umwanzuro wo gufunga imipaka n’ingendo zose zinjira mu gihugu mu rwego rwo kwirinda abinjira bashobora kwinjiza icyorezo cya Coronavirus. Ibi byabaye Eddy Kenzo ari mu gihugu cya Cote d’Ivoire aho yatangaje ko Leta itamukuye muri kiriya gihugu yanahapfira kubera iki cyorezo.

Ababyinnyi ba Eddy Kenzo bagarutse mu gihugu mu gihe igikorwa cyari cyabajyanye cyarangiraga, ariko Eddy kenzo we yagombaga kuganira n’abahanzi bamwe na bamwe bo mu Burengerazuba bw’Afurika mu buryo bwo gukorana indirimbo.

Eddy Kenzo aba yarasubiye muri Uganda mbere gato y'uko imipaka n’ingendo bihagarikwa. Yavuze ko ubwo Band ye yatahaga nawe yagombaga kujyana n’indege ikurikira ariko urugendo rw’indege ruza gusubikwa, abura amahitamo ari nabwo nyuma yaje kwereka ko atishimye uburyo yaba aheze muri Côte d'Ivoire.

Eddy Kenzo ashimangira ko muri Côte d'Ivoire ari ho ari magingo aya, akavuga ko ibintu bimeze nabi aho ashobora no gupfira mu nzu arimo nk’uko chimpreports ibitangaza. Akomeza avuga ko mu gihe yakwemererwa gutaha yakurikiza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19.

Asaba aninginga Leta ya Uganda ko yakumva ubusabe bwe agataha mu gihugu cye. Côte d'Ivoire arimo ifite abarwayi ba Coronavirus barenga 100.

Eddy Kenzo ufite ubwoba ko yapfira muri Côte d'Ivoire, ari mu bahanzi b’ibyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka: Stamina, Sitya Loss, Mariaroza, Mbilombilo , Viva Africa n’izindi.

Eddy Kenzo aratabaza Leta ya Uganda ko ashobora gupfira imahanga

Umwanditsi: David Mayira-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND