RFL
Kigali

Taylor Swift yahaye $ 6000 abafana 2 bamutakambiye kubera COVID-19 yababujije akazi

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/03/2020 17:23
0


Muri ibi bihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus kiri guhitana ubuzima bwa benshi, umuhanzikazi Taylor Swift yumvuse amarira n’umuborogo w’abafana be batinyutse bakamwandikira abaha agera kuri $3000 buri umwe.



Uyu muhanzikazi w’imyaka 30 y’amavuko, igikorwa yakoze cyakoze ku mitima ya benshi arengera aba bafana be, bemezaga ko bamukunda cyane none bakaba bashonje barabuze uko babona ibyo kurya muri ibi bihe akazi kabo kahagaze.

Umwe witwa Jacoboson ku rubuga rwa Tumblr, yamwandikiye amuganyira cyane, mu magambo ye yagize ati “Kubera COVID-19, akazi nakoraga, umusaruro nakuragamo, byose byarahagaze iminsi igera kuri 30 yose, ubu nta kazi mfite nta mushahara nta buryo nakwishyura buri kimwe, umuntu wakumva yamfasha abikuye ku mutima ni byiza”.


Taylor Swift yagobotse abafana be bamutabaje kubera Covid-19

Nyuma y'ubu busabe bw’uyu mufana, Taylor Swift yaje kugaragaza kuri Twitter ko yamuhaye ibihumbi 3000$ ngo arebe uko yakwirengera ibibazo arimo muri ibi bihe akazi ke kahagaze.

Undi nawe witwa Holly Turner uri New York ahurutse gutangaza kuri Twitter ko yakiriye ibihumbi 3000$ by’Amadorari y’Amerika yahawe n’uyu muhanzikazi Taylor Swift nkuko n’amakuru ya abcnews abivuga.

Taylor Swift, ni umwe mu bahanzikazi bakize ku Isi, yinjije asaga Miliyoni 360$ mu mwaka wa 2019. Yamenyakanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo; The Man. Love Story, Me n’izindi.


Taylor Swift ari mu bahanzikazi bakize ku Isi

Umwanditsi: David Mayira-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND