RFL
Kigali

COVID-19: Gisubizo Ministries yahuje imbaraga na Gentil Misigaro bakora indirimbo y'ihumure bise 'Ntidufite gutinya'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/03/2020 18:47
0


Itsinda Gisubizo Ministries ryamamaye mu ndirimbo Amfitiye byinshi, Nguhetse ku mugongo n'izindi zinyuranye, ryasohoye indirimbo nshya 'Ntidufite gutinya' ryakoranye na Gentil Misigaro wamenyekanye mu ndirimbo 'Biratungana', 'Buri munsi', n'izindi.



Muri iyi minsi Isi yugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) cyakomotse mu Bushinwa gikwirakwira hirya no hino ku Isi. Mu kwirinda no gukumira iki cyorezo, ibihugu byinshi ku Isi, byashyizeho ingamba zitandukanye zirimo no gusaba abantu kuguma mu ngo zabo no kwirinda guhura n’abantu benshi cyangwa kwegerana na bo nk’ibisanzwe.

Ni ingamba zikarishye zafashwe bitewe n'ubukana iyi ndwara ifite dore ko magingo aya ku Isi hose abamaze kuyandura barenga ibihumbi 746 naho abamaze guhitanwa nayo bakaba basaga ibihumbi 35. Mu Rwanda, abantu 70 ni bo bamaze kuyandura, gusa nta n'umwe irahitana ndetse amakuru meza ahari ni uko mu bayirwaye nta n'umwe urembye urimo.


Gisubizo Ministries bahimbaza Imana n'imbaraga zabo zose

Gisubizo Ministries ifatanyije na Gentil Misigaro umuhanzi nyarwanda uba muri Canada, basohoye indirimbo nshya "Ntidufite Gutinya" abantu benshi bari basanzwe baririmba mu materaniro ariko ikaba itari yagasohoka. Aba baririmbyi bahisemo kuyisohora muri ibi bihe Isi iri kunyuramo muri iyi minsi kubera icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi dore ko kimaze gutwara ubuzima bw'abantu benshi nk'uko twabivuze haruguru.


Gentil Misigaro mu gitaramo cya mbere yakoreye mu Rwanda mu 2019 

'Ntidufite gutinya' ni indirimbo y'ihumure ku bahuye n'ingaruka z'iki cyorezo ndetse n'abandi bose bari mu bibazo bitandukanye. Hari aho baririmba ngo "Ntidufite gutinya habe na gato kuko ubuzima bwacu buri muri we, haba mu byago no mu makuba aturindisha imbabazi agira, kuba turiho ni ubuntu bwayo, kuba turiho ni imbabazi zayo". Amashusho y'iyi ndirimbo yakozwe na Producer Fleury Legend muri FFP Studioz mu gihe amajwi yatunganyijwe na Bruce & Boris.

Mu kiganiro INYARWANDA twagiranye n'Umuyobozi wa Gisubizo Ministries Kigali, Gasinzira Eddy Runyambo yagize ati "Muri iyi minsi abantu bari mu rugo mu ngamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwiza rya Covid-19 abantu benshi bafite ubwoba, hari abandi banduye baribaza uko bizagenda, ihumure nta handi riva ni ku Uwiteka wenyine waremye ijuru n'isi kuko ni we wenyine wavuze ngo “Yemwe abarushye n'abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura".


Gisubizo Ministries mu gitaramo bakoreye muri Intare Conference Arena mu 2019

Tumubajije impamvu bahisemo kuyikorana na Gentil Misigaro yadusubije muri aya magambo "Gentil Misigaro ni umuramyi ukomeye kandi twifuje kenshi gukorana nawe indirimbo. Twatangiye kubitegura kuva batangiye gutegura igitaramo bafite hano mu Rwanda, igitaramo kimaze gusubikwa kubera COVID-19 twihutishije uyu mushinga cyane ko indirimbo yari ijyanye n'ibi bihe isi iri kunyuramo byo kurwanya icyorezo cya coronavirus". Yasoje asabira abantu bose umugisha n'uburinzi bw'Imana ngo bukomeze bube kuri bo.


Gisubizo Ministries bakunzwe mu ndirimbo 'Amfitiye byinshi'

REBA HANO 'NTIDUFITE GUTINYA' YA GISUBIZO MINISTRIES FT GENTIL MISIGARO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND