RFL
Kigali

Top15: Ibiganiro by’imyidagaduro byagize uruhare mu gukundisha abantu umuziki nyarwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/04/2020 16:46
0


Radiyo ni umwe mu miyoboro igera ku bantu benshi mu gusakaza amakuru. Ifite akamaro kanini muri sosiyete kuko iha abaturage benshi amakuru agezweho, ikabigisha binyuze mu biganiro n’izindi gahunda nta kiguzi. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibiganiro byagize uruhare mu gukundisha abantu umuziki nyarwanda.



Amateka ya Radiyo mu Rwanda avuga ko yatangiye muri iki gihugu mu mwaka wa 1961 akaba ari bwo Radio Rwanda yabonye izuba. Ni ukuvuga ko hashize imyaka 59 abanyarwanda bakurikira Radio. Iyi Radio yafashije abahanzi kurikodinga indirimbo zigashyirwa kuri kasete.

Mu Rwanda usanga ingo hafi ya zose zifite radiyo bumviraho amakuru yose yo mu gihugu yaba mu mijyi cyangwa mu cyaro. Mu bihembo ngarukamwaka bizwi nka 'Rwanda Development Journalism Awards', byagaragaje ko Imyidagaduro na Siporo ari byo biganiro bikurikirwa cyane kuri Radio zo mu Rwanda. Ibi ntibyapfuye kwizana ahubwo hari ibiganiro byatumye abantu bakunda ibi biganiro.

Umuziki nyarwanda watangiye gukundwa no gucurangwa cyane kuri Radio mu myaka 2004 kuzamura , abantu batangira kumenya ko n’abanyarwanda bakora umuziki kandi ugakundwa hari ibiganiro byabigizemo uruhare twabatoranyirije,ibi ibiganiro 15 muri byinshi byakorwaga icyo gihe kugeza nibura mu mwaka wa 2014 .

Impamvu twibanze cyane ku biganiro bya Radio nuko Radio ariyo abanyarwanda benshi babasha kubona ugeranyije na Televisiyo ,ikindi kandi Televisiyo zabaye nyinshi zatangiye gukorera mu Rwanda nyuma y’umwaka wa 2010 ugeranyije na Radio zatangiye muri 2004

Dore bimwe mu biganiro 15 by’imyidagaduro byatumye abantu bakunda umuziki nyarwanda

1. Tukabyine kuri Radio Salus

Radio Salus yatangiye gukora mu mwaka wa 2005 ikorwaho n’abanyeshuri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare (Ubu ni Kaminuza y'u Rwanda/UR). Yagize uruhare mu gukundisha abantu benshi umuziki nyarwanda na cyane ko yumvwa mu bice bitandukanye by'igihugu ukongeraho no kuba ikorwaho n'abanyamakuru b'Abajeni, ibintu bituma benshi biganjemo urubyiruko bayiyumvamo cyane. 

Ikiganiro 'Tukabyine' cya Radio Salus cyagize uruhare runini mu gutuma abantu bakunda umuziki nyarwanda bitewe n'uko abanyamakuru bakoraga muri iki kiganiro n'abakigikoramo, bakina indirimbo zigezweho. Umwe mu banyamakuru bakoze muri iki kiganiro ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, icyo gihe yari akiri umunyamakuru kuri Radio Salus aho yitwaga Henri Jado. Iki kiganiro 'Tukabyine' n'ubu kiracyaba aho kiba buri wa Gatandatu w'icyumweru.

Henri Jado yamenyekanye cyane nk’umunyamakuru kuri Radio Salus mu kiganiro 'Tukabyine'

2. Indirimbo zasabwe kuri Radio Rwanda

Iki kiganiro cyabaga ku cyumweru saa munani byasabaga kugura ikarita y’amafaranga 500 Frw ubundi ugasaba indirimbo ndetse ukagira n'abo uyitura. Iki kiganiro nacyo cyagize uruhare mu gukundisha abantu umuziki nyarwanda kuko cyacurangaga abahanzi bari bagezweho muri iyo myaka nka Minani Rwema, Ngeruka Faycal, Theo Bosebabireba, Cassanova n’abandi.

Iki kiganiro kandi cyacurangaga indirimbo zirimo iz'amakorali nka Sinai yari ifite indirimbo Akamanyu k’umutsima, Rehoboth Ministres yari ifite indirimbo 'Ku Musaraba, Tuzahimbaza n’izindi. Kuba Radiyo Rwanda yumvwa mu gihugu hose, byatufashije umuziki nyarwanda kumenyekana byihuse binyuze cyane cyane muri iki kiganiro dore ko ari cyo gusa kuri iyi Radiyo kibandaga ku muziki.

3. Salus Relax kuri Radio Salus

Iki kiganiro Salus Relax n'ubu kigikorwa, cyagize uruhare cyane mu gukundisha abantu umuziki nyarwanda kuko gitangaza amakuru y’abahanzi, ubuzima babamo uko bakora indirimbo n’ibindi. Bakibitangira, ntibyari bimenyerewe mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, ibintu byatumye abantu benshi bakunda umuziki nyarwanda ndetse n’abahanzi kuko babaga bazi amakuru yabo neza.

Mu myaka yatambutse, iki kiganiro cyakorwaga n’abanyamakuru batandukanye kandi bari bakunzwe cyane barimo Ally Soudy, Mike Karangwa, Claude Kabengera, Sandrine Isheja n’abandi. Iki kiganiro cyanateguye ibihembo by’abahanzi bizwi nka Salax Awards.

Abenshi muri aba n’ubundi barimukanye bajyana kuri Radio Isango Star bakomeza ikindi kiganiro kitwa 'Sunday Night' cyaje kwigarurira abanya-Kigali. Ally Soudy, Mike Karangwa, Sandrine Isheja na Claude Kabengera bakoranye kuri Radio Salus ndetse no ku Isango Star mu biganiro by’imyidagaduro.

Sandrine Isheja na Ally Soudy bakoranye mu kiganiro Salus Relax ndetse no muri Sunday Night

4. Intashyo kuri Radio Salus

Mu myaka yatambutse, iki kiganiro cyabaga kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Gatanu, gusa kuri ubu gisigaye kiba muri munsi nyuma ya saa sita igihe abantu baba bakitse imirimo barimo baruhuka. Bisaba guhamagara kuri radiyo ugasuhuza abantu ndetse ukabatura n’indirimbo ushaka cyangwa ukohereza SMS. Inyinshi mu ndirimbo zasabwaga mu myaka yatambutse muri zo zari iz'abahanzi b'abanyarwanda bari bakunzwe barimo; The Ben, Meddy, Urban Boys, Dream Boys, Riderman n’abandi.

5. MTN Request Line Show kuri Radio Voice of Afurika

Iki kiganiro MTN Request Line Show cyatambukaga kuri Radio Voice of Africa yatangiye gukora mu mwaka wa 2008. Cyatanzwe nk’impano n’uwari Perezida wa Libya, nyakwigendera Colonel Muhammar Gaddafi, ifite intego yo gukora ibwirizabutumwa ry’idini ya Islam binyuze mu itangazamakuru, ariko ntiyibagirwa umuziki n’imyidagaduro.

Iki kiganiro cyabaga kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Gatanu, cyakorwaga n’abanyamakuru bari bakunzwe icyo gihe barimo n’umuhanzi Kamichi. Uko byagendaga umuntu yarahamagaraga cyangwa akohereza ubutumwa bugufi asaba indirimbo. Inyinshi muri izi ndirimbo zabaga ari iz'abahanzi nyarwanda ndetse iki kiganiro cyagize uruhare mu gutuma abahanzi bakizamuka bamenyekana twatanga urugero nka; Ama G The Black na TNP.

6. Star Forum kuri Voice of Afurika

Iki kiganiro Star Forum cya Radio Voice of Afurika, cyagize uruhare mu gukundisha abantu umuziki nyarwanda kuko cyabwiraga abanyarwanda amakuru y’abahanzi nyarwanda ndetse bagacuranga n’indirimbo nshya zabaga zasohotse.

Abanyamakuru nka David Bayingana, Muyoboke Alex nyuma waje kuva mu Itangazamakuru akajya kuba Manager w’abahanzi ndetse na Kamichi wari umuhanzi akaba n’umunyamakuru icyarimwe ni bamwe mu banyamakuru bakoraga icyo kiganiro nyuma kiza gukomezwa na Isaac Mulemba afatanyije na Epa Ndungutse.

Bayingana David ni inshuti y’abahanzi kuva cyera

Kamichi na Mr Skizz bari abahanzi bakabifatanya no gukora ibiganiro by’imyidagaduro kuri Radio Voice of Afurika.

7. Top Hit 30 kuri Voice of Afurika

Iki kiganiro cyabaga buri wa 6 nyuma ya saa sita, cyakorwaga na Mr Skizz umuhanzi mu itsinda rya KGB ryabicaga bigacika muri iyo myaka wari n'umunyamakuru kuri Radio Voice of Afurika. Iki kiganiro cyacurangaga indirimbo 30 zikunzwe zabaga ziganjemo inyarwanda. Abantu batoraga izi ndirimbo binyuze muri 'SMS' ndetse no kuri paji ya Facebook. Wasangaga higanjemo indirimbo zari zikunzwe muri iyo myaka zirimo iz'abahanzi nka; King James, Tuff Gangs, Neg G The General n’abandi.

8. Route 66 kuri Contact Fm

Contact Fm ni Radio yatangiye gukora mu mwaka wa 2004. Yazanye impinduka nyinshi ndetse no gufasha abahanzi nyarwanda bakora umuziki ariko badafite aho barikodingira indirimbo zabo mu buryo bugezweho iyi Radio yarabafashije cyane. Iki kiganiro Route 66 cyanyuzemo abanyamakuru nka Murenzi witwaga Mc Nzi na Dj Khaled nyuma hazamo na Spike. Ni ikiganiro cyari gikunzwe cyane mu bihe byashize ndetse n'ubu kiracyakunzwe. Iki kiganiro ni kimwe mu biganiro byagize uruhare mu gukundisha abanyarwanda umuziki nyarwanda.

9. Rwanda XXL kuri Contact Fm

Iki kiganiro Rwanda XXL cyakorwaga n’abanyamakuru Murenzi a.k.a Mc Nzi, Bac-T wari umuhanzi icyo gihe ndetse na Sister Makavel. Cyabaga kirimo amakuru agezweho y’imyidagaduro ndetse no gucuranga imiziki y’abahanzi. Habaga higanjemo imiziki y’abanyarwanda ndetse no kubagezaho amakuru y’imyidagaduro atandukanye.


Mc Nzi wakunzwe kuri Radio Contac Fm ubu usigaye baba muri Amerika

10. Isango na Muzika kuri Radio Isango Star

Ikiganiro Isango na Muzika cyagize uruhare mu gukundisha abanyarwanda umuziki kuko ahanini gicuranga umuziki nyarwanda kikanatangarizwamo amakuru y'abahanzi cyane cyane abo mu Rwanda. N'uyu munsi kiracyaba aho kiba buri munsi kuva kuwa Mbere (1) kugeza kuwa Gatanu (5). Bamwe mu banyamakuru bakoze muri iki kiganiro ni nka Ally Soudy na Phil Peter. 

11. The Over Drive show kuri Radio 10


Ikiganiro The Over Drive show cya Radio 10 ni kimwe mu biganiro byakundishije abantu umuziki nyarwanda. Cyanyuzemo abanyamakuru batandukanye kandi bakunda cyane umuziki nyarwanda. Uncle Austin ni umwe mu bakoze muri iki kiganiro. Kate Gustave yakoze muri iki kiganiro kuva kera ndetse kugeza n'uyu munsi aracyagikoramo. Aba banyamakuru barakunzwe cyane ndetse n'ubu. Iki kiganiro n’ubu kiracyanyura kuri iyi Radio.

12. Ten super star


Iki kiganiro Ten Super star cya Radio 10, kigitangira cyakorwaga na Ally Jado Uwihanganye, agafatanya na Bumwe Rita Marie Clarisse, Munyentwari Jerome, Cyuzuzo Jeanne d'Arc na Kim Kizito n’abandi buri ku Cyumweru.

13. Celebs Magazine kuri Radio Flash


Iki kiganiro Celebs Magazine ni icya Radio Flash. Gitambuka ku wa Gatandatu. Cyagize uruhare mu gukundisha abantu umuzika nyarwanda. Bamwe mu banyamakuru bakoraga iki kiganiro ni Mr One ndetse na Dashimu n’abandi kugeza n’ubu iki kiganiro kiracyatambuka.

14. 1000 Hills show kuri City Radio

Iki kiganiro 1000 Hills show cyanyuraga kuri City Radio gikorwa n’abanyamakuru bari bakunzwe mu myaka yo hambere barimo; Kim Kizito wari umuhanzi muri Just Family na Zigg 55 wari umuhanzi mu itsinda rya The Brothers ryari rikunzwe mbere y'uko risenyuka aba bombi bacurangaga umuziki nyarwanda cyane.

15. The City Train kuri City Radio

Iki kiganiro the City Train cyakorwaga n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Pacson, umwihariko w’iki kiganiro ni uko cyacurangaga indirimbo ziri mu njyana ya Hiphop cyane yasaga n'idacurangwa ku yandi maradio icyo gihe.Pacson yagerageje kurwana intambara ndetse acuranga indirimbo z’abanyarwanda harimo cyane injyana ya Hiphop.

Bamwe mu baraperi bakoraga injyana ya Hiphop icyo gihe bavugwagaho imyitwarire itari myiza bigatuma abandi banyamakuru n’abayobozi b'ibitangazamakuru badacana uwaka n’umunyamakuru ucuranga iyi njyana, kongeraho no kuba abantu batari bamenyereye iyi njyana mu Rwanda, byatumaga itsikamirwa. Ntawakirengagiza umusanzu w’iki kiganiro mu gukina umuziki nyarwanda.

Pacson ni we wakoraga ikiganiro the City Train cyabaga kiganjemo injyana ya Hiphop cyane

Ibi ni bimwe mu biganiro byakunzwe cyane bitabujije ko na nyuma yaho hagiye havuka andi maradiyo mashya nayo yagiye agira uruhare mu gukundisha abanyarwanda umuziki ndetse no gucuranga ibihangano nyarwanda kugeza n’ubu. Mu Rwanda habarizwa Radio 34 zanditswe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ukurikije ibyo yatangazaga muri 2017. Inyinshi muri izi Radio zicuranga umuziki nyarwanda.

Umwanditsi: Olivier Muhizi-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND