RFL
Kigali

Buravan yasohoye indirimbo ‘Oroha’ yakoranye na Charly&Nina iri kuri Album yamuritse-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/03/2020 10:02
0


Umuhanzi Yvan Buravan yasohoye indirimbo nshya yise “Oroha” yaririmbanye n’itsinda rya Charly&Nina iri kuri Album yise “The Love Lab” yamuritse ku wa 11 Ukuboza 2018 mu gitaramo gikomeye yakoreye ahahoze hitwa Camp Kigali.



Iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ry’uyu wa 29 Werurwe 2020, aho mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bob.

Indirimbo “Oroha” yanditswe na Yvan Buravan, Charly&Nina bahabwa ibitekerezo na Danny Vumbi ndetse na Bruce Melodie. 

Buravan avuga ko iyi ndirimbo yakozwe habura iminsi mike ngo ashyire ku isoko Album.

Aba bahanzi bombi baririmba urukundo rwa babiri. Buri umwe ashima undi ku bw’urukundo amugaragariza umunsi ku wundi. 

Ku wa 02 Ukuboza 2018 amurika Album yise “The Love Lab”, Buravan yatangaje ko yakubiyeho indirimbo 18, harimo 12 yakoze ku giti cye ndetse n’izindi esheshatu (6) yahuriyemo n’abandi banyamuziki batandukanye.

Album “The Love Lab” yayimuritse mu buryo bushushanya inkuru y’urukundo yisunze Laboratwari y’urukundo, yongerwa ingufu n’abahanzi nyarwanda bamuteye ingabo mu bitugu barimo Charly&Nina, Uncle Austin Victor Rukotana, Active, Amalon n’abandi.

Umuhanzikazi Nina yafashishije Yvan Buravan ubwo yamurikaga Album "The Love Lab"


Umuhanzikazi Charly yifatanyije na Buravan mu gitaramo yamurikiyemo Album

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'OROHA' YA BURAVAN NA CHARLY&NINA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND