RFL
Kigali

Umunyarwenya Shimura yabaye uwa mbere uzwi mu Buyapani wishwe na Coronavirus

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/03/2020 9:49
0


Umunyarwenya w'umuyapani Ken Shimura yabaye icyamamare cya mbere muri iki gihugu cyishwe n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.



Urupfu rwe rwatangajwe kuri iki cyumweru rushengura benshi mu bafana be. Umuvugizi we yavuze ko Ken Shimura atatekerezaga ko azicwa n’iki cyorezo ahubwo ko yari ashyize imbere gukomeza gutera urwenya agamije gushimisha abafana be.

Shimura w’imyaka 70 yagize izina rikomeye mu banyarwenya mu 1970. Mu 2016 nibwo yamenye ko afite cancer y’ibihaha.  

Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ku wa 20 Werurwe yajyanwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Tokyo afite umuriro mwinshi ndetse adahumeka neza.

Ibizamini by’abanga byo ku wa 23 Werurwe 2020 bigaragaza ko yanduye COVID-19.

Umwe mu bafana be yanditse kuri Twitter avuga “Birababaje! Nizere ko urupfu rwe ari isomo ku bayapani batarumva ko iyi virus ifite ubukana. Ni umwanya mwiza wo guhindura imitekerereze yacu.” 

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Buyapani, Yoshishide Suga yihaganishije umuryango w’uyu munyarwenya asaba abaturage gukomeza kwirinda iki cyorezo cya COVID-19 baguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ku cyumweru u Buyapani bwatangaje abantu bashya 68 banduye iki cyorezo mu Mujyi wa Tokyo gusa, bituma umubare w’abayanduye muri iki gihugu ugera ku bantu 1,800.

Yasunori Shimura azwi cyane aho yakinnye yitwa Baka Tonosama (Stupid Warlord) mu rwenya rwatambukaga kuri Televiziyo.

Mu 2006 yashyize ku isoko urwenya rwitwa Shimurakon (Shimura Spirit) rwakunzwe mu buryo bukomeye.  Shimura ni umwe mu bagize itsinda ry’abanyarwenya Driffters. 

Shimura yabaye umuntu wa mbere uzwi mu Buyapani wishwe na Coronavirus







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND