RFL
Kigali

COVID-19: MIGEPROF irasaba abashakanye kuzirikana gahunda zo kuboneza urubyaro mu kwirinda inda zitateganyijwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/03/2020 21:39
0


Muri iyi minsi abantu bose bari mu ngo zabo mu kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Coronavirus, Prof. Bayisenge Jeannette Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) yatanze ubutumwa ku bashakanye abasaba kuzirikana gahunda zo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe.



Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 29/03/2020 mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo na Televiziyo Rwanda kuva saa cyenda kugeza saa kumi n'imwe. Iki kiganiro cyavugaga ku ruhare rw'umuryango mu kwirinda Covid-19, cyari cyatumiwemo Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe imibereho myiza, NYIRARUKUNDO Ignatienne.

Minisitiri Prof. Bayisenge Jeannette yasabye ababyeyi bari kumwe n'abana muri iyi minsi yo ku #GumaMurugo kubitaho uko bikwiriye bakabaganiriza kuko mu minsi micye Covid-19 izaba yatsinzwe abantu bagasubira mu kazi. Ati "Iki gihe ababyeyi bari kumwe n’abana kubera ingamba zo kurwanya icyorezo cya #CODID19, gikwiye kubabera umwanya wo kwita ku bana uko bikwiye, bakabaganiriza kuko mu minsi mike iki cyorezo tuzaba twagitsinze bagasubira mu kazi."


Minisitiri Prof Bayisenge yatanze impanuro ku muryango mugari

Yasabye umuryango mugari kwimakaza ibiganiro, bakaganira ku ngingo zo guteza imbere urugo ndetse bakita ku bana. Ati "Muri iki gihe, abagize umuryango bari hamwe mu rugo, turabashishikariza kwimakaza ibiganiro, abari barabuze umwanya bakongera kuganira ku ngingo zo guteza imbere urugo ndetse bakita ku bana." Mu mpanuro ze ntiyibagiwe n'abashakanye babonye umwanya uhagije wo kuba hamwe igihe kinini.

Minisitiri Prof Bayisenge yasabye abashakanye kuzirikana gahunda zo kuboneza urubyaro. Yagize ati "Turasaba abashakanye ko muri iki gihe bari kumwe mu rugo kubera icyorezo cya #Covid19, bazirikana gahunda zo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe. 'Abagize umuryango, turabasaba kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwiza rya Koronavirusi bubahiriza amabwiriza yashyizweho'."

Ku Isi hose abamaze kwandura Covid-19 bararenga ibihumbi 700. Abamaze guhitanwa n'iki cyorezo bararenga ibihumbi 33. Kugeza ubu abantu bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni 60 nk'uko tubikesha Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE). Iyi Minisiteri itangaza ko abarwayi bose bari kwitabwaho n'inzego z'ubuzima. Ivuga ko benshi muri bo nta kimenyetso na kimwe barimo kugaragaza cya coronavirus ndetse indi nkuru nziza ni uko hari abakize bashobora gutaha vuba dore ko 'nta n'umwe urembye urimo'. 


Minisitiri wa MIGEPROF Prof Bayisenge Jeannette ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND