RFL
Kigali

COVID-19: Ishyamba si ryeru muri FC Barcelone, amasezerano ya bamwe mu bakinnyi ashobora guseswa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/03/2020 17:43
0


Icyorezo cya Coronavirus cyateje umwiryane hagati y’abakinnyi n’abayobozi ba FC Barcelone, bishobora gutuma amasezerano ya bamwe aseswa kubera kwanga kugabanyirizwa umushahara ku kigero cya 70%.



Kuri ub ishyamba si ryeru muri iyi kipe y’ubukombe ku Isi, nyuma yko ubuyobozi bwa FC Barcelone buyobowe na Joseph Maria Bartomeu bufashe umwanzuro wo kugabanya imishahara y’abakozi bayo ku kigero cya 70% mu rwego rwo kwirinda iungabana ry’ubukungu rishobora guterwa  n’icyorezo cya Coronavirus.

Iki cyemezo nticyakiriwe kimwe n’abakinnyi ba FC Barcelone aho bamwe bagishyigikiye ariko bavuga ko kugabanya 70% byaba bikabije, abandi barabiakana.

Ikinyamakuru SPORT cyandikirwa muri Espagne, cyatangaje ko abakinnyi ba FC Barcelone bacitsemo ibice bitatu kubera kutumvikana kuri iyo ngingo yo kugabanyirizwa imishahara.

Itsinda rya mbere, ni abakinnyi bateye utwatsi icyo cyemezo, aho bavuga ko batumva impamvu bagabanyirizwa imishahara nyamara ikipe yabo yarapfushije ubusa amafaranga igura abakinnyi batagize icyo bayimariye.

Bivugwa ko iri tsinda ririmo abakinnyi bahembwa menshi, aho bumva ko mu gihe bagabanyirizwa ari bo baba babihombeyemo kurusha abandi.

Itsinda rya kabiri bivugwa ko ririmo bamwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe, rishyigikiye iyo gahunda, ndetse ngo ni ryo ririmo Lionel Messi, Gérard Piqué, Sergio Busquets na Sergi Roberto, ariko nabo bakavuga ko 70% ari menshi mu gihe itsinda rya gatatu ririmo abakinnyi bategereje umwanzuro wa nyuma.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) risaba amakipe gukata byibuze 50% by’umushahara mu gihe imikino ihagaze kubera ibihe bidasanzwe nk’ibi bya Coronavirus.

Marca iherutse gutangaza ko mu gihe abakinnyi bakomeza kwinangira, bitazabuza abayobozi ba FC Barcelone kubakata 70% by’imishahara yabo cyangwa abatazanyurwa n’ibyo ubuyobozi buzakora hazabaho ibiganiro byuko haseswa amasezerano yabo muri iyi kipe.

Mu nama iherutse guhuza abaobozi b’amakipe atandukanye bagiranye n’impuzamashyirahamwe ‘umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’, yavuze ko nta kipe yemerewe gusesa amasezerano y’abakinnyi cyangwa abatoza muri ibi bihe ko amasezerano yabo agomba guhabwa agaciro.


Ishyamba si ryeru muri FC Barcelone muri iki gihe cya Coronavirus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND