RFL
Kigali

Yemi Alade yibajijweho ku kibazo yabajije Perezida muri ibi bihe byo kuguma mu ngo

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/03/2020 17:21
1


Mu gihe Isi yose ihangayikishijwe n’ibibazo bitandukanye ariko ahanini ikaba iri guhangana n’icyorezo cya COVID-19 kiri guhitana ubuzima bw’abantu benshi, Umuhanzikazi ukorera muzika ye muri Nigeria, Yemi Alade yabajije Perezida wa Nigeria ikibazo cyatumye benshi bamwibazaho.



Yemi Alade yamubajije niba bafite ubushobozi n’amafaranga ahagije yo guha abaturage mu gihe bababujije gusohoka. Uyu muhanzikazi wigaruriye imitima ya benshi muri Afurika, ibi yabikoze nyuma y'aho Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari atangaje ko nta muntu ugomba kuva mu rugo mu gihe cy’Iminsi 14 mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus dore ko Nigeria iri mu bihugu by’Afurika umubare ukomeza wiyongera.

Yemi Eberechi Alade ukoresha amazina ya Yemi Alade ku rubyiniro, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yabajije Perezida n’inteko ya Sena imari mbumbe baba barateganije kugirango bafate umwanzuro wo guheza mu ngo abantu baryaga bigoranye. Yemi Alade ati “Nyakubahwa Perezida Muhammadu Buhari na Sena, ni ubuhe bukungu mbumbe mwateganyirije abaturage b’iki gihugu mu gihe mwavuze ko abantu bose bagomba kuguma mu ngo zabo?”.

Nyuma y’ubu butumwa bwa Yemi Alade bwatumye bimwe mu bitangazamakuru bya Nigeria bishimangirako yaba yashatse kuvuguruza Perezida ,mu gihe abaturage bamushyikigike bahamya ko bagumye mu nzu inzara yabica mu gihe batahabwa ubufasha. Nigeria iri mu bihugu bigaragaramo abantu bagera kuri 52 banduye COVID-19, bikavugwa ko hari umuntu umwe rukumbi umaze gupfa kubera iki cyorezo cyugarije Isi yose.

Yemi Alade yamenyakanye cyane mu ndirimbo zitandukanye nka; Vibe, Shake, Home, Give dem, Bounce, Number one, Oh my gosh, Koffi anan n’izindi, ari mu hahanzi bo muri Nigeria begukanye ibihembo bitandukanye birimo iby’umuhanzi mwiza w’umugore, MTV n’ibindi.


Yemi Alade ari mu bahanzi bakomeye muri Afrika

Umwanditsi:David Mayira-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutabazi2 years ago
    Muburyo bwokwirinda covid 19 tugomba kubahiriza kwambara agapfukamunwa kuko tsigayembona abantu benshyi batabyubahiriza murakoze





Inyarwanda BACKGROUND