RFL
Kigali

Menya uko abakinnyi ba FC Barcelone bagiye guhembwa hagabanyijweho 70%

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/03/2020 16:50
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya FC Barcelone bwamaze kwanzura ko abakozi b’iyi kipe uhereye ku bakinnyi bagomba kugabanyirizwa imishahara ku kigero cya 70% mu rwego rwo guhangana n’ihungabana r’ubukungu rishobora guterwa n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye abatuye Isi muri iki gihe.



Nk'uko bitangazwa n’ikinyamakuru Sportsmail, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahisemo umwanzuro wo kugabanya imishahara y‘abakinnyi nk’uburyo bwabafasha kwirinda ihungabana ry’ubukungu rishobora guterwa n’icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse ibikorwa byose by’imikino mu bihugu byinshi byo ku Isi.

Ubuyobozi bwa FC Barcelone buyobowe na perezida w’iyi kipe Josep Maria Bartomeu, bwanzuye gukata 70% by’imishahara y’abakinnyi muri iki gihe hatari gukinwa imikino kugira ngo iyi kipe izakomeze kubaho neza mu gihe Coronavirus izaba yararangiye ibikorwa by’imikino byakomeje.

Nubwo nta tangazo rirasohoka rimenyesha abakinnyi ba FC Barcelone ko uyu mwanzuro watangiye gushyirwa mu bikorwa, iki kibazo cyaganiriweho n’ubuyobozi ndetse n’abakinnyi binyuze mu buryo bw’amashusho ku wa Kane kandi uyu mwanzuro uratangira gushyirwa mu bikorwa vuba.

Nubwo ari ikibazo cyaganiriweho n’impande zombi, bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ntibishimiye kugabanyirizwa imishahara, dore ko kugira ngo babyemere byasabye umwanya munini babicengezwamo.

Aba bakinnyi bemeza ko 70% bagiye kugabanyaho ari amafaranga menshi, bakaba barifuzaga ko byibura bagabanyaho 50%.

Menya imishahara mishya ya bamwe mu bakinnyi bahembwa menshi muri iyi kipe.

Lionel Messi

Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko ni Kapiteni wa FC Barcelone, akaba ari nawe mukinnyi uhembwa menshi muri iyi kipe kuko yahembwaga ibihumbi 500 by’amapound ku cyumweru, ubu agiye kujya ahembwa ibihumbi 150 by’amapound ku cyumweru.

ANTOINE GRIEZMANN

Rutahizamu ukomoka mu  Bufaransa yahembwaga £294,000 ku Cyumweru, kuri ubu agiye kujya ahembwa £88,200.

LUIS SUAREZ

Rutahizamu w’umunya-Urguay kuri ubu wavunitse,  yahembwaga £290,000 ku cyumweru, kuri ubu agiye kujya ahembwa £87,000.

SERGIO BUSQUETS

Uyu munya-Espagne ni visi kapiteni muri iyi kipe, yahembwaga £260,000, kuri ubu agiye kujya ahembwa £78,000.

GERARD PIQUE

Myugariro ukomoka muri Espagne yahembwaga £220,000, kuri ubu agiye kujya ahembwa £66,000.

FRENKIE DE JONG

Uyu muholandi ukina mu kibuga hagati yahembwaga  £170,000, kuri ubu agiye kujya ahembwa £51,000.

IVAN RAKITIC

Uyu munya-Croatia ukina neza mu kibuga hagati yahembwaga £217,000, kuri ubu agiye kujya ahembwa £65,000.

OUSMANE DEMBELE

Dembele kuri ubu wavunitse yahembwaga £175,000, kuri ubu agiye kujya ahembwa £53,000 ku Cyumweru.

ARTURO VIDAL

Uyu munya-Chile ukina neza mu kibuga hagati yahembwaga £130,000 ku cyumweru, kuri ubu agiye kujya ahembwa £39,000.

MARC-ANDRE TER STEGEN

Uyu munyezamu w’iyi kipe y’ubukombe ku Isi yahembwaga £125,000 ku cyumweru, kuri ubu agiye kujya ahembwa £37,500.


Abakinnyi ba FC Barcelone bagiye kugabanyirizwa imishahara 70%


Bamwe muri aba bakinnyi ntibiyumvisha uburyo ubuyobozi bugiye kugabanya imishahara y'abakinnyi 70%





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND