RFL
Kigali

Hasobanuwe impamvu indirimbo ‘Henzapu’ ya Bruce Melodie yakuwe kuri Youtube

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/03/2020 10:39
0


Nyuma y’iminsi mike umuhanzi Bruce Melodie ashyize hanze indirimbo ‘Henzapu’ yakozwe mu buryo butari bumenyerewe kuri ubu yamaze gusibwa kuri shene ye ya Youtube.



Ku wa 21 Werurwe 2020 ni bwo Bruce Melodie yaraye ijoro n’abakunzi b’umuziki we bari gukora iyi ndirimbo ‘Henzapu’, aho abakurikiranye iki gikorwa barenga ibihumbi 23 mu gihe cy’iminsi itandatu ishize.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Nando ushinzwe kureberera imbuga nkoranyambaga za Bruce Melodie, yadutangarije ko hari abatanze ibirego bavuga ko ‘bavuzwe nabi muri iyi ndirimbo’ ariko ko Youtube yabasabye kubandikira kugira ngo bayigarure kuri Youtube.

Ati “Harimo ko (mu birego) hari abavuze ko babavuzemo (mu ndirimbo) ngo babatutse. Youtube rero yabaye iyikuyeho ariko birakunda. Ikibazo ni uko biri kuba muri ibi bihe bya Coronavirus benshi baba batari muri office ariko birakunda. Badusabye kwandika ibaruwa ibisobanura tugatanga n’ibimenyetso bifatika kandi turabifite rero nta kibazo kirimo.”

Mu gihe cy’amasaha abiri iminota cumi n’ibiri n’amasegonda mirongo ine (2:12:40), Bruce Melodie yanditse indirimbo, injyana (beat) irakorwa, afata amajwi, iranononsorwa, akanyuzamo akaruhuka ndetse agafata icyo kurya byose biri ‘Live’ kuri Shene ye ya Youtube.

Uyu muhanzi yasohoye iyi ndirimbo ku wa mbere tariki 24 Werurwe 2020 iherekejwe n’amagambo aririmba (Audio Lyrics).

Aherutse kubwira Radio Rwanda ko yanyuze muri byinshi mu rugendo rwe rw’umuziki ari nabyo yaririmbye kandi ko anavugamo izina ry’umukobwa we aherutse kwibaruka.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Element (Eleeeh) ikorerwa muri studio Country Records naho ‘mastering’ yakozwe na Bob Pro.


Indirimbo 'Henzapu' ya Bruce Melodie yakuwe kuri shene ye ya Youtube

Indirimbo ya Bruce Melodie yakuwe kuri Youtube imaze iminsi ine isohotse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND