RFL
Kigali

Davido yatangaje ko yishyize mu kato nyuma y’uko umugore we yanduye Coronavirus

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/03/2020 1:43
0


Umuhanzi w’umunya-Nigeria uri mu bakomeye muri Afurika, David Adeleke [Davido], yatangaje ko yishyize mu kato k’iminsi 14 nyuma y’uko umugore we Chioma Rowland yanduye icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije Isi.



Yanditse kuri konti ya Instagram mu ijoro ry’uyu wa Gatanu, avuga ko hashize iminsi mike agarutse muri Nigeria nyuma yo guhagarika ibitaramo by’uruhererekane yagombaga gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Avuga ko umugore we n’umwana we nabo bamaze iminsi mike bavuye mu Mujyi wa London. Nta bimenyetso bya COVID-19 bombi bagaragazaga, gusa ngo bitewe n’ingendo bari baherutse kugirira mu bihugu bitandukanye biyemeje kujya kwipimisha.

Davido avuga ko bapimwe ku wa 25 Werurwe 2020, ibizamini bigaragaza ko umugore we yanduye COVID-19, abandi 31 basuzumwe bigaragara ko ari bazima barimo n’umwana we.

Yavuze ko umugore we yahise ajya mu kato ndetse nawe yiyemeza kujya mu kato k’iminsi 14. Uyu muhanzi yashimye buri wese ukomeje kubazirikana mu masengesho, asaba ko abantu baguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo. Ati “Twese hamwe, tuzatsinda iki cyorezo.”

Muri Nzeri 2019 ni bwo Davido yateye ivi yambika impeta umukunzi we Chioma mu birori by’umusangiro byabereye muri resitora (restaurant) iherereye mu Mujyi wa London mu Bwongereza.

Uyu muhanzi yatangiye urugendo rushya n’umukunzi we hashize iminsi icumi amwerekanye mu muryango we mu birori byabereye ahitwa Rowland mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria. 

Urukundo rwa Davido rwitamuruye ubwo Chioma yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 23 mu mwaka wa 2018. Ibi byatumye Davido anashyira hanze indirimbo yise "Assurance" yahimbiye umukunzi we ndetse yanamuhaye impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Porsche.

Davido yatangaje ko we n'umwana we ari bazima nta bwandu bwa COVID-19 bafite


Davido yavuze ko umugore we yanduye COVID-19 ariko ko 'ameze neza'

Uyu muhanzi yasabye abafana be kubahiriza amabwiriza y'inzego z'ubuzima baguma mu rugo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND