RFL
Kigali

R.Kelly arasaba gusohoka muri gereza mu kwirinda Coronavirus

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/03/2020 21:55
0


Umuhanzi w’icyamamare ku Isi mu njyana ya R&B, Robert Sylvester Kelly ukoresha izina rya R. Kelly muri muzika, arasaba ko yarekurwa muri gereza y’i New York afungiyemo mu kurokora ubuzima bwe bwazandura icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi.



R. Kelly uherutse gufatirwa  i Chicago muri Nyakanga 2019 ku birego birenga 13 harimo ibyo gutwara abantu hagamijwe kubakoresha imibonano mpuzabitsina, yemeza ko muri gereza nta buryo bwo kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus buhari ahubwo abona abenshi bazayandura.

                 

R.Kelly utakamba cyane ngo asohoke gereza yagize ati “Guhana intera bisa nk'aho bidashoboka muri gereza. Isabune iboneka ku bantu baba bayizaniwe n’abakuru, koga ibiganza ntibibaho, dufite icupa rimwe gusa riri aho abantu badusuriraga, naryo ubu ni iry’abayobozi”.

Yongeraho ati “Kuguma muri ubu buryo ni nko kunywa uburozi” R. Kelly agasaba ko yasohoka muri Gereza akajya kwirinda iki cyorezo nk’abandi yambara ibyabugenewe.

Nk'uko amakuru ava muri TMZ abivuga, R.Kelly akomeza avuga ko atumva impamvu banga ko hari ababasura muri gereza ngo batabanduza kandi abona imfungwa zinjira muri gereza ari nyinshi, bityo akibaza impamvu abashyitsi batabasura.

Kelly rero, Bivugwa aregwa ibyaha 13, birimo kwereka abana amashusho y'urukozasoni ndetse no gutambamira ubucamanza, nk'uko biherutse gutangazwa n'ibiro by'umushinjacyaha w'i Chicago. Kelly asanzwe yarahakanye ibirego birenga 20 by'ihohotera rishingiye ku gitsina.

Amakuru avuga ko R. Kelly w'imyaka 53 yatawe muri yombi na polisi y'i New York ifatanyije n'abakora mu rwego rw'umutekano w'imbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyaha bye byamenyekanye cyane kubera itangazwa ry'uruhererekane rwa filime mbarankuru yiswe 'Surviving R. Kelly' cyangwa 'kurokoka R. Kelly' ugenekereje mu Kinyarwanda.

Twavuga ko iyo filime ikubiyemo amakuru y'ibirego by'uburyo kuva yatangira umuziki we kinyamwuga ngo yatangiye gushakisha abana b'abangavu abashoba mu bikorwa rw’urukozasoni.

Umwanditsi: David Mayira-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND