Umuhanzi w’icyamamare ku Isi mu njyana ya R&B, Robert Sylvester Kelly ukoresha izina rya R. Kelly muri muzika, arasaba ko yarekurwa muri gereza y’i New York afungiyemo mu kurokora ubuzima bwe bwazandura icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi.
R.
Kelly uherutse gufatirwa i Chicago muri
Nyakanga 2019 ku birego birenga 13 harimo ibyo gutwara abantu hagamijwe
kubakoresha imibonano mpuzabitsina, yemeza ko muri gereza nta buryo bwo kwirinda
iki cyorezo cya Coronavirus buhari ahubwo abona abenshi bazayandura.
R.Kelly utakamba cyane ngo asohoke gereza yagize ati “Guhana
intera bisa nk'aho bidashoboka muri gereza. Isabune iboneka ku bantu baba
bayizaniwe n’abakuru, koga ibiganza ntibibaho, dufite icupa rimwe gusa riri aho
abantu badusuriraga, naryo ubu ni iry’abayobozi”.
Yongeraho ati “Kuguma muri ubu buryo ni nko kunywa
uburozi” R. Kelly agasaba ko yasohoka muri Gereza akajya kwirinda iki cyorezo
nk’abandi yambara ibyabugenewe.
Nk'uko amakuru ava muri TMZ abivuga, R.Kelly akomeza
avuga ko atumva impamvu banga ko hari ababasura muri gereza ngo batabanduza
kandi abona imfungwa zinjira muri gereza ari nyinshi, bityo akibaza impamvu abashyitsi batabasura.
Kelly rero, Bivugwa aregwa ibyaha 13, birimo kwereka
abana amashusho y'urukozasoni ndetse no gutambamira ubucamanza, nk'uko biherutse
gutangazwa n'ibiro by'umushinjacyaha w'i Chicago. Kelly asanzwe yarahakanye
ibirego birenga 20 by'ihohotera rishingiye ku gitsina.
Amakuru avuga ko R. Kelly w'imyaka 53 yatawe muri
yombi na polisi y'i New York ifatanyije n'abakora mu rwego rw'umutekano
w'imbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyaha bye byamenyekanye
cyane kubera itangazwa ry'uruhererekane rwa filime mbarankuru yiswe 'Surviving
R. Kelly' cyangwa 'kurokoka R. Kelly' ugenekereje mu Kinyarwanda.
Twavuga ko iyo filime ikubiyemo amakuru y'ibirego
by'uburyo kuva yatangira umuziki we kinyamwuga ngo yatangiye gushakisha abana b'abangavu abashoba
mu bikorwa rw’urukozasoni.
Umwanditsi: David
Mayira-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO