RFL
Kigali

Jimmy Gatete yanyomoje amakuru yavugaga ko afite umwana ukina muri Atlanta United yo muri USA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/03/2020 20:12
0


Umunyabigwi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi Jimmy Gatete yahakanye amakuru yavugaga ko hari umwana afite uzwi ku mazina ya Gatete Danny ukina mu ikipe y’abana ya Atlanta yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo hasakaye amakuru avuga ko hari umwana uzwi ku mazina ya Gatete Danny wavugaga ko yabyawe na Jimmy Gatete wamenyekanye mu Rwanda mu makipe atandukanye ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Gatete Danny w’imyaka 16, kuri ubu ari gukinira ikipe y’abato ya Atlanta United yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akaba kuri we yiyemereraga ko Gatete Jimmy ari se ndetse banaherutse kuzana mu Rwanda.

Jimmy Gatete yahakanye aya makuru avuga ko uyu mwana atamuzi cyane ko we afite abana babiri kandi bose ari abakovwa. Yagize ati: “Ibyo bintu ntabwo mbizi ntabwo mfite umwana w’umuhungu ahantu hose. Nibereye mu rugo n’abana banjye b’abakobwa”.

Kuri ubu Gatete Jimmy aba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, akaba afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose mu ikipe y’igihugu Amavubi. Yagize uruhare rukomeye mu gutuma u Rwanda rwitabira igikombe cya Afurika cya 2004 ari na cyo rukumbi rwagiyemo.

Jimmy Gatete yashakanye na Aline Hakizamungu bakaba bafitanye abana babiri b’abakobwa. Jimmy yakiniye amakipe atandukanye arimo, APR FC, Police FC na Rayon Sports, Saint George yo muri Ethiopia na Martzburg muri Afurika y’Epfo.


Gatete Danny ukina muri Atlanta United avuga ko yabyawe na Jimmy Gatete



Jimmy Gatete yabaye umukinnyi ukomeye mu Rwanda

Source: Funclub





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND