Abayobozi b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ basabye abakinnyi guhara imishahara yabo muri iki gihe abatuye Isi bibasiwe n’icyorezo cya Coronavirus, mu rwego rwo gufasha amakipe yabo kwirinda ingaruka z’igihombo gishobora guturuka kuri iyi ndwara yahagaritse ubuzima bw’abatuye Isi.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Kane, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, abayobozi
ba FIFA, abayobozi b’amakipe atandukanye ndetse n’abakinnyi baganiriye ku
ngingo y’ingirakamaro yafasha amakipe kurengera ubukungu bwayo ngo
budahungabanywa n’icyorezo cya Coronavirus.
Impande
zose zibona kimwe iki kibazo zikanemeranya ko hatagize igikorwa amakipe menshi
byayagora kuzabaho mu myaka iri imbere.
FIFA
yasabye amakipe n’abakinnyi ko haganirwa bihuse uburyo umushahara wagabanyuka
ku kigero cya 50%, kugira ngo abashe guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, izi
ngamba zikaba zatangiye gushyirwa mu bikorwa muri shampiyona y’u Bwongereza
(English Premier League).
FIFA yatangaje ko izi ngamba zitangira gushyirwa mu bikorwa guhera mu cyumweru gitaha. FIFA yavuze ko nta kipe yemerewe gusesa amasezerano y’abakinnyi cyangwa abatoza muri ibi bihe ko amasezerano yabo agomba guhabwa agaciro.
Amakipe
atandukanye yo ku mugabane w’i Burayi yari yaratangiye gufata ingamba zo
kugabanyiriza abakozi bazo imishahara, muri zo hakaba harimo FC Barcelone yo
muri Espagne, Bayern Munich na Borussia Dortmund ndetse n'andi makipe yo mu
Budage ndetse n’amakipe yo mu Bwongereza.
Icyorezo
cya Coronavirus gihangayikishije abatuye Isi muri iki gihe, dore ko ubuzima
busa n’ubwahagaze ndetse n’ibikorwa bya siporo bikaba byarahagaze, ibi bikaba
bishobora gutera igihombo mu makipe.
Ingamba
zitandukanye ziri gufatwa kugira ngo hirindwe ihungabana ry’ubukungu mu gihe
iki cyorezo kizaba kirangiye ibikorwa by’imikino bigakomeza.
Icyorezo
cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira mu bice bitandukanye by’Isi ku muvuduko
wo hejuru, ari nako umubare w’abayandura n’abahitanwa nayo ugenda uzamuka uko
bwije n’uko bukeye.
TANGA IGITECYEREZO