RFL
Kigali

Elton John yahuje Alicia Keys, Mariah Carey n'abandi mu gitaramo cyo gufasha Abanyamerika banduye COVID-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/03/2020 12:09
0


Umuhanzi Sir Elton Hercules John CH CBE wakunzwe mu ndirimbo ‘Sacrifice’, yateguye igitaramo gikomeye yahurijemo abahanzi bakomeye ku Isi cyo gukusanya inkunga yo gufasha Abanyamerika bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’ubwoko bushya bw’agakoko ka Corona.



Itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko ari umwanya mwiza wo kwidagadura ku bari mu rugo no gutera ingabo mu bitugu Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu guhangana n’ikwirakwira cya COVID-19 no gushima inzego z’ubuzima ziri kwitanga muri ibi bihe. 

Kuri uyu wa Gatatu ubwo Elton John yizihizaga isabukuru y’imyaka 73 ni bwo yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyiswe ‘iHeart Living Room Concert for America’ kizaba mu ijoro ryo ku cyumweru kiririmbemo Alicia Keys, itsinda rya Backstreet Boys, Billie Eilish, Green Day’s Billie Joe Amstrong, Mariah Carey, Tim McGraw n’abandi.

Iki gitaramo kigiye kuba mu gihe Isi yugarijwe na COVID-19 abahanzi bose bemeye kuzakitabira n’ubwo kizakorerwa ku mbuga nkoranyambaga zabo buri wese aririmbira iwe.

Uhagarariye Fox yagize ati “Ni igitaramo cyo guha agaciro abaganga bagumye ku kazi n’izindi ntwari zose ziri mu rugamba rwo gushyira ubuzima bwabo mu bibazo kugira ngo umuturanyi yongere amere neza no guhagarika ikwirakwira rya COVID-19.”

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’umuyobozi wa iHeartMedia John Sykes hamwe na Tom Poleman wakoze muri 9/11 Amerika. Bazafashwa kandi na Planet Production iba mu biganza bya Joe Gallen wigeze gutegura igitaramo cyahariwe kuzirikana intwali. 

Ni nyuma y’inkubiri w’umuyaga witwa Katrina ndetse n’umutingito wa 2010 wangije bikomeye Haiti. 

Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri imbere y’ibindi bihugu mu kugira umubare munini w’abanduye Coronavirus.

Ni mu gihe Tom Hanks, Rita Wilson, Idris Elba, Colton Underwood, Prince Charles bari ku rutonde rw’ibyamamare byatangaje ko basanzwemo COVID-19.

Abahanzi barimo Kylie Jenner, Arian Grande, Rihanna n’abandi bamaze gutanga amafaranga yo gufasha mu guhangana na Coronavirus.

Umuhanzi w'Umwongereza Sir Elton John yateguye igitaramo cyo gufasha Abanyamerika bagizweho ingaruka na COVID-19

Alicia Keys, Billie Eilish na Mariay Careh bazaririmba mu gitaramo cyateguwe na Elton John






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND