RFL
Kigali

Arenga Miliyoni 4 ni yo amaze gukusanywa n’abafana ba Rayon Sports mu kugoboka iyi kipe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/03/2020 14:35
0


Mu minsi irindwi hatangijwe igikorwa cyo kugoboka ikipeya Rayon Sports muri ibi bihe bigoye abatuye Isi barimo byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, hamaze gukusanywa Miliyoni enye n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu na bine, na magana atanu na mirongo inani n'atanu y’amanyarwanda (4,254,585Frw).



Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, ni bwo Perezida wa rayon Sports, Sadate Munyakazi, yasabye abafana ndetse n’abakunzi b’iyi kipe aho bari hose kuyiba hafi by’umwihariko mu rwego rw’amikoro muri ibi bihe bigoye ibikorwa by’imikino byose byarahagaze, Isi ikaba iri kurwana n’icyorezo cya Coronavirus.

Rayon Sports ni imwe mu makipe atunzwe n’abakunzi bayo ndetse n’abafatanyabikorwa bayo, ariko muri iyi minsi nta bikorwa by’imikino biri kuba kubera icyorezo cya Coronavirus, akaba ariyo mpamvu  ubuyobozi bwayo bwashyizeho uburyo bwo kuyifasha muri ibi bihe bigoye.

Ni uburyo umukunzi w’ikipe ya Rayon Sports aho aherereye hose mu Rwanda ashobora gutanga amafaranga akoresheje telefoni ye ngendanwa, akaba yafasha ikipe ahereye ku giceri cy’amafaranga 100 kuzamuka.

Mu gihe kigeze ku Cyumweru kimwe ubu buro bumaze gutanga umusaruro ugaragara kuko ubu Rayon Sports imaze gukusanya 4,254,585 Frws.

Mu butumwa Perezida wa Rayon Sports yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, avuga ko ubu hamaze kwinjira 4,254,585 Frws, anyuze kuri telephone ndetse n’andi yanyuze mu matsinda y’abafana.

Yagize ati "Ubudasa bwacu burakomeje, gushyigikira Gikundiro Rayon yacu birakomeje uno munsi tugeze kuri 3.154.585frw tuyanyujije kuri *610# kongeraho 1.100.000frw yavuye mu bakunzi ba Rayon bayacishije muri Fan Base, Total Générale ni 4.254.585".

Magingo aya ntiharamenyekana igihe shampiyona izasubukurirwa, gusa yahagaze Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri aho irushwa na APR FC amanota 6, ariko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikaba ifite umukino w’ikirarane itarakina na Espoir FC yo mu karere ka Rusizi.


Ubutumwa bwa Perezida wa Rayon Sports agaragaza umusanzu w'abafana mu gufasha Rayon Sports


Rayon Sports niyo kipe ifite abafana benshi mu Rwanda


Uburyo ushobora kunyuramo utera inkunga Rayon Sports







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND