RFL
Kigali

Ikiganiro na Fulgence: Umunyarwanda utuye mu Butaliyani bwugarijwe cyane na Coronavirus

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/03/2020 12:35
0


Isi yaratewe! Icyorezo cyabujije abafundi gufata umwiko-Amezi atatu gihangayikishije Isi. U Butaliyani, igihugu gituje kandi kita ku burenganzira bwa muntu COVID-19 imaze kuhica abantu 7,503, abakize ni 9,362 naho abanduye ni 74,386-Imibare ikomeje kwiyongera.



Ubu ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubuzima OMS, riravuga ko abamaze kwandura Coronavirus ku Isi barenga 470,000, abamaze kuyikira bararenga 114,000 naho umubare w’abo yishe barenze 21,000.

Umuntu wa mbere wanduye COVID-19 yagaragaye mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu mpera za 2019. 

Iki cyorezo cyakomeje kwototera amahanga gishyira u Butaliyani, u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Espagne, u Budage, Irani n’u Bufaransa mu bihugu bizahajwe nacyo. Muri Afurika iki cyorezo kimaze kugera mu bihugu 4.

Umubare w’abandura iki cyorezo wavuye kuri 40 ugera hafi kuri 500 bacyandura mu cyumweru kimwe-Imibare ikomeza kwiyongera uko bucyeye n’uko bwije. 

Reka tuvuge ku Butaliyani nka kimwe mu bihugu bizahajwe n’iki cyorezo cyateye kidateguje.

Ubutaliyani ni igihugu giteretse ku buso bwa 301,340 km2 n’abaturage barenga miliyoni 60. Ni igihugu cya Gatatu mu bituwe cyane mu Burayi. Abaturage badafite ubushobozi bahabwa imfashanyo buri kwezi aho Leta ibishyurira inzu bagafashwa guhaha n’ibindi.

Ni igihugu cyiyubatse biciye mu mateka y’inganda ndetse n’ubukerarugendo, ubuhinzi bw’aho n’ubworozi gakondo. Ubutaliyani ni kimwe mu bihugu by’i Burayi bikomeye kandi gifite ubuvuzi buteye imbere aho abaturage baho bivuriza ubuntu.

Buri muturage aba afite umuganga wihariye ukurikirana ubuzima bwe. Benshi mu bagituye ni abacekuru n’abasaza. Icyizere cy’ubuzima kiri kuri 86%. 

Abatuye muri iki gihugu ntibagishyira imbere kubyara, gusa ibarura riheruka rigaragaza ko guhera ku myaka 64 kuzamura 30% ari abasaza kandi benshi bageza ku myaka 115.

Icyorezo cya Covid-19 giterwa n’ubwoko bushya bwa Coronavirus cyagezeyo muri Gashyantare 2020.  

Kuwa 27 Gashyantare 2020, ibihugu byinshi by'i Burayi byatangaje ko abantu ba mbere banduye Covid-19 bayikomoye mu Butaliyani.

Barawigira Aime Fulgence ni umunyarwanda utuye mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani kuva mu 2006 bivuze ko ahamaze imyaka 14.

Ni umwe mu mubare w’Abanyarwanda benshi batuye muri iki gihugu barimo abanyeshuri, abakozi bahakorera imirimo itandukanye ibyara inyungu babayeho neza mu buzima 'busanzwe'.

Ni we muyobozi wa Label yitwa Indongozi muzika irimo Makanyaga Abdoul, Mavenge Soudi, Ngabonziza Augustin, Ntamukunzi Theogene, Gapusi Helena, Sengabo Jodas, Jontao uba mu Bubiligi, Martin Cobra na Samusoni.  

Mu kiganiro na INYARWANDA, Fulgence yavuze ko bikimara gutangazwa ko Coronavirus yageze muri iki gihugu ari inkuru mbi yatashye mu muryango mugari w’Abataliyani kuko ngo bari basanzwe bakurikirana amakuru y’uko ahandi mu bihugu byari byifashe.

Yavuze ko icyo gihe Leta yahise ishyira mu kato aho Coronavirus yagaragaye ndetse itangira gukangurira abaturage kwirinda cyane cyane abatuye mu turere twiganjemo inganda mu Majyaruguru- i Lombardia mu nkengero z’umujyi wa Milan n’ahandi 

Fulgence avuga ko imibare y’abacwa na Coronavirus yiyongereye umunsi ku munsi ahanini bitewe n’uko umubare w’abatuye iki gihugu ari abakuze kandi bazahazwa n’iyi ndwara yihariye urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru muri iki gihe.

Ati “…Icyabiteye u Butaliyani ni igihugu gifite abasaza n’abakecuru bakunze kurwara indwara nka ‘diabete’, umuvuduko w’amaraso ndetse n’umutima kandi Coronavirus gufata umuntu ufite izi ndwara mvuze haraguru ituma zimuzahaza agatuma atakaza ubuzima.” 

Yavuze ko nta burangare bwabayeho mu guhangana n’iki cyorezo nk’uko byavuzwe na benshi ‘kuko u Butaliyani ni kimwe mu bihugu bitangaza amakuru yose ntaguhisha n’akadomo kuko amakuru yose ushaka urayabona ukoresheje ikoranabuhanga.’

Fulgence avuga ko Leta y’u Butaliyani yakoze ibarura rikomeye muri Lombadry, Veneto hafi y'Umujyi wa Venice ndetse inasuzuma buri muturage. 

Yavuze ko abishwe na Coronavirus bashyingurwa bisanzwe kuko buri wese utuye mu Butaliyani aba yaranditse inyandiko igaragaza uko azashyingurwa niba azatwikwa cyangwa azashyingurwa bisanzwe.

Ati “Biterwa n’ibyo aba yaranditse akiri mu buzima bubahiriza amahitamo yagize akiri muzima.” Ubu Leta y’u Butaliyani ishyize imbere gutera imiti yicaka udukoko mu mihanda, mu ngo n’ahandi.

Leta kandi iri no gushishikariza abaturage kuguma mu ngo no kurya ibiryo bifite Vitamine C. 

Mu gihe u Rwanda rugejeje abarwayi 41 ba Covid-19, Fulgence asaba ko hafungwa inzira zose zinjira mu Mujyi wa Kigali mu gukumira ko hari abandi bazamo badahawe akato k’iminsi 14.

Asaba ko buri wese utuye muri Kigali yasuzumwa ‘kuko nibategereza uwafashwe hazandura benshi'.  Yasabye kandi ko haterwa imiti yica udukoko mu mihanda no mu ngo kugira ngo hakumirwe iki cyorezo.

Fulgence umaze imyaka 14 mu Butaliyani avuga ko iki gihugu kibasiwe cyane na Covid-19 kubera ko gituwe n'umubare munini w'abakuze

Fulgence asaba Abanyarwanda gukurikiriza amabwiriza bahabwa n'inzego z'ubuzima baguma mu rugo n'ibindi


U Butaliyani bwatangiye gutera imiti mu ngo yica udukoko dutera ibyorezo-Imibare y'abicwa na COVID-19 irakomeza kwiyongera

Uyu ni umwe mu barwayi bo muri Espagne wari ujyanwe kwa muganga-Iki gihugu kiri muri bitanu bizahajwe n'iki cyorezo

Igikomangoma Charles ejo byatangajwe yanduye Coronavirus

Mu Buhinde urujya n'uruza rw'abantu rwaragabanutse mu mihanda

Mu mujyi wa London hateguwe imbangukiragutabara nyinshi

Nyuma y'uko u Buhinde butangaje ko bwinjiye mu bihe bidasanzwe, abaturage babyiganiye kujya guhaha no muri za Pharmacy

Muri Afurika y'Epfo mbere y'uko winjira mu ihahiro ubanza gusukura intoki

Aha ni Mujyi wa Seoul muri Koreya y'Epfo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND