RFL
Kigali

Kylie Jenner yatanze Miliyoni y’Amadorali yo kurwanya Coronavirus

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:26/03/2020 12:49
0


Umunyamiderikazi Kylie Jenner bucura mu muryango w'aba Kardashians, yatanze akayabo ka Miiyoni y’amadorali y'Amerika mu gikorwa cyo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kimaze kugera hafi mu bihugu byose byo ku isi.



Ubu bufasha biteganyijwe ko buzifashishwa hagurwa udufungamunwa (Face Masks), ndetse n’ibindi bizakoreshwa nk’ubwirinzi ku baganga n’abandi bari kwita ku buzima bw’abanduye iki cyorezo.

Dr. Thais Aliabadi wakiriye iyi nkunga yashimiye Kylie Jenner by’umwihariko ku bw'impano y’ubugwaneza yabahaye. Uyu muganga n’amarangamutima menshi yagize ati ”Ubu nabuze icyo mvuga, amaso yanjye yuzuye amarira y’ibyishimo n’umutima wanjye uranezerewe. Nasabye isi ko yadushakira ibikoresho by'ibanze ku baganga bacu none uyu munsi inzozi zanjye zibaye impamo”.

Yakomeje agira ati ”Ntabwo nigeze mbifata nk’umugisha kuba umuganga, nk’uko nishimira gufasha bagenzi banjye ndetse n’abarwayi banjye. Bivuye ku ntereko y’umutima wacu, wakoze cyane Kylie Jenner. Uri intwari yanjye. Iyi nkunga yawe izafasha mu kurokora ubuzima bw’abantu benshi. Isi yacu ni nziza kuko uyirimo. Ndagukunda cyane”.

Kylie Jenner abaye umwe mu bantu b'ibyamamare batanze inkunga mu gufasha nyuma ya Arnold Schwarzenegger nawe watanze Miliyoni imwe y’Amadorali kuri iki cyorezo. Jenner yabaye umwe mu batanze ubutumwa bwo kwirinda Coronavirus abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze nk’uko tubikesha ikinyamakuru TMZ.

Arnold Schwarzenegger umwe mu bamaze gutanga inkunga yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus ku isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND