RFL
Kigali

Twugarire turugarijwe! Munyanshoza mu ndirimbo ihamagarira Abanyarwanda gufashanya no gukumira Coronavirus-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/03/2020 20:21
0


Umuhanzi Munyanshoza Dieudonné uzwi ku izina rya Mibirizi, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Turwanye Koranavirus’ yakanguriyemo Abanyarwanda gufashanya muri ibi bihe no gukumira icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.



Covid-19 - indwara yo mu myanya y'ubuhumekero iterwa n'ubwoko bushya bwa Coronavirus irakomeza gufata intera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi ari nako umubare w’abayirwaye, abapfa n’abakira wiyongera.

Ubu mu Rwanda harabarurwa abantu 40 banduye Coronavirus, gusa Minisiteri y’Ubuzima, ivuga ko bari kwitabwaho kandi ko umurwayi wa mbere bashobora kumusezerera muri iki cyumweru.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ifite abarwayi 48, Kenya 28, Uganda 14, Ethiophia 12, Tanzania 12, Djibouti 11, Eritrea 1 naho Somalia ifite umurwayi umwe (1),

Mu kiganiro na INYARWANDA, Munyanshoza yavuze ko yakoze iyi ndirimbo kugira ngo atange umusanzu we mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus akangurira Abanyarwanda gukurikiza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima. 

Uyu muhanzi avuga ko Abanyarwanda bakwiye kurangwa n’ubutwari muri ibi bihe kuko ibyo batsinze ari byinshi. Yongeraho ko ari urugamba rusaba kudasobanya kugira ngo Coronavirus ihangayikishije Isi ikumirwe.

Ati “Ni indirimbo nakoze kugira ngo ntange umusanzu wanjye mu gushishikariza Abanyarwanda gukomeza kwirinda iki cyorezo nshingiye ku mabwiriza yatanzwe n’inzego z’ubuzima kuburyo twakirinda iyi ndwara.” 

Asaba abanyarwanda kwita kuri bimwe kimwe basabwa ugaragaweho n’ibimenyetso atabaze kandi kwirinda no gusenga bibe intwaro.

Munyanshoza ati “Ndasaba Abanyarwanda kwirinda, kutava mu rugo, kutegerana gukaraba intoki no kugira isuku ahantu hose."

“Ikindi kandi tugakomera ntiduhangayike umuntu ashobora kugira ihungabana muri ibi bihe ariko ndabashishikariza kureka ubwoba ahubwo bakirinda ndetse bagasenga.”

Yavuze ko muri ibi bihe ari byiza kwirinda amakuru y’ibihuha anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.     

Avuga ko bakwiye gushyigikirana muri ibi bihe bagatera inkunga abatabasha kubona ibyo kurya bari basanzwe barya ari uko bavuye guca inshuro.

Ati “Urabona iyo ingorane yazaje hari abantu baba badafite ubushobozi nk’abantu batungurwa ariko uko bakoze. Ni uburyo bwo kugira ngo dufashyanye, niba ufite umuturanyi ushonje, ni byiza ko wamufasha muri ibi bihe kugira ngo nawe abeho.” 

Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Jimmy Pro muri studio yitwa Level 9 Records.

Munyanshoza ni umwanditsi w’indirimbo ziganjemo izo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’izindi z’ubuzima busanzwe. Ni umucuranzi kandi wihariye mu bicurangisho byinshi by’umuziki, abarizwa muri Orchestre Impala.

Munyanshoza yasohoye indirimbo 'Turwanye Koronavirus' ikangurira Abanyarwanda kwirinda iki cyorezo gihangayikishije Isi

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TURWANYE KORONAVIRUS' YA MUNYANSHOZA DIEUDONNE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND