RFL
Kigali

COVID-19: Atome, Papa Sava, Miss Jolly, Irambona n'abandi binjiye mu bukangurambaga bwo gukaraba intoki

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:24/03/2020 20:42
0


Amezi atatu arenzeho iminsi micye Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, Leta z'ibihugu bitandukanye zihangayikishijwe no kureba ko ikwirakwira ry’iyi virus ryagabanyuka ndetse inzozi ni ukubona ko iki cyorezo cyarangira.



Imwe mu nzira ishoboka mu kurwanya iki cyago ni iyatangijwe na OMS/WHO iherutse gutangizwa mu Rwanda na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aho yahamagariye Abanyarwanda n'Isi yose gukaraba intoki mu kwirinda umwanda nk'ikiraro cy’ikwirakwira rya Coronavirus.

Bamwe mu bayobozi n’abandi bafite amazina akomeye mu myidagaduro binjiye muri ubu bukangurambaga barimo umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Ange Kagame, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, Perezida w'igihugu cya Senegal, Macky Sali, Nyakubahwa Edouardo Perezida wa Angola, Infantino Gianni Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru ku isi (FIFA) n’abandi.

Ibi byatumye n’abantu bazwi mu myidagaduro barimo abakinnyi ba filime, abanyarwenya, abakinnyi b’umupira n’abandi bifashisha imbuga nkoranyambaga zabo bakangurira rubanda gukaraba neza intoki nka bumwe mu buryo bwatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Ababimbuye ryita ku buzima (OMS/WHO) mu kwirinda Coronavirus.

Nyampinga w'u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly, yifashe amashusho ahamagarira abantu gukaraba intoki nk'imwe mu ntwaro yo guhangana no gutsinda icyorezo cya Covid-19. 

Muri ayo mashusho, uyu mukobwa asoza yibutsa Isi yose ko coranavirus itavangura ati "Waba umunyaburayi, umunyamerika, uwo muri-Aziya, umunyafurika uru ni urugamba rw'Isi rukeneye ko twese dufatanya mu kugera ku ntsinzi.”

Abandi bifashe amashusho ni umukinnyi wa filime Munezero Aline [Bijoux], umunyarwenya Ntaringwa Diogene wamamaye nka Atome, umukinnyi w'umupira w'amaguru Eric Rutanga, Irambona Eric, abakinnyi ba filime Niyitegeka Gratien [Papa Sava] afatanyije na Ndimbati ndetse na ‘Digidigi’ bakinnye umukino ugaragaza uko umuntu yakaraba neza intoki. 

Abandi bahanzi biganjemo abo mu muziki wa Gospel barimo Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Guy Badibanga, Stella Manishimwe, Isaie Baho n’abandi binjiye mu bukangurambaga bwo kubwira abantu ku guma mu rugo bifashishije Hashtag yitwa ‘StayHome’.

Uretse gukaraba intoki, Ishami ry’Umuryango w’Ababimbuye ryita ku buzima (OMS/WHO) rigira abantu inama zitandukanye mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 harimo nko gushaka agatambaro keza ukagapfukisha ku munwa no ku mazuru mu gihe witsamuye cyangwa ukoroye. 

Kwirinda kwifatafata mu isura, ku munwa, mu maso no ku mazuru, kwishyira mu kato, kwirinda gusuhuzanya uhana ibiganza, guhoberana, gusomana, gusangira, gukoresha ibikoresho bimwe nk'ibikombe, ibiyiko, esume, hanyuma ukiyambaza abaganga mu gihe ukorora, witsamura, ufite umuriro kandi unahumeka bigoranye.

Icyumweru kirashize mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere ufite ubwandu bwa Covid-19. Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko ubu bamaze kuba 36 kandi bose bari kwitabwaho ndetse bakaba bari koroherwa.  

Mu kwirinda iki cyorezo, Leta y'u Rwanda yahise ifata ingamba zigamije guhangana n'ikwirakwira ryacyo. Mu ngamba zafashwe harimo gufunga amashuri, insengero, utubari, ibikorwa by'imyidagaduro n’ibindi.

Mu gutwara abantu, abagenzi ntibakigenda bahagaze mu modoka kandi kugenda n'amaguru udafite impamvu ikomeye nabyo birabujijwe. Ingendo z'indege zarahagaritswe, ingendo za Moto zarahagaritswe. Abakozi ba Leta n'abikorera bakorera akazi kabo mu rugo keretse gusa abatanga serivise zikenewe cyane.

KANDA HANO UREBE UKO PAPA SAVA NA NDIMBATI BAKINNYE UBUKANGURAMBAGA BWO GUKARABA INTOKI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND