RFL
Kigali

Canada: Pappy Patrick yasohoye indirimbo 'Ku murongo' yasanishije n'ibihe Isi iri kunyuramo kubera Coronavirus

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/03/2020 16:56
0


Nkurunziza Pappy Patrick ukorera muzika mu gihugu cya Canada, yasohoye indirimbo nshya yanditse agendeye ku bihe Isi iri kunyuramo muri iyi minsi kubera icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi dore ko kimaze gutwara ubuzima bw'abantu barenga ibihumbi 17 abandi bagera ku bihumbi hafi 400 bakaba bamaze kwandura.



Pappy Patrick yatubwiye uko yagize igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo. Ati "Indirimbo yitwa 'Ku murongo', ni gospel ariko nanditse vuba aha mbisanishije n'ibihe isi iri kunyuramo bitewe na Corona virus. Kuko amashuri n'akazi hano Canada nk'ahandi hose byafunzwe mu byumweri bike bishize, nari ndi mu rugo n'inshuti za hafi n'abo tubana twikingiranye kuko tutemerewe no kujya guterana ahahurira abantu benshi. 

Rero kuko nkunda kuba ncuranga utu melody, utu beats nka du saving/enregistrant mu gihe nta handi ho kujya hanze, ubwo ndikuganira na bamwe mu basore ba hafi tuti ariko covid-19 buriya batayiboneye umuti n'urukingo byazagenda gute? Byazarangira gute? Ntakubitekerezaho kabiri umwe muri twe aba arasubije ati sha bahu, twashirira 'Ku murongo'.

Nanjye nungamo nti cyakora bitewe n'ukuntu yandura igakwirakwira vuba na vuba, niko bimeze twapfa 'Ku murongo', ariko nti hari icyizere. Kuko numva niba icyorezo nk'iki kitarobanuye igihugu na kimwe kubera ubukungu cyangwa politiki nziza cyangwa icyo ari cyo cyose, ni ubutumwa buvuye ku Mana bwanditswe muri Yesaya 26:20. Kuko n'ubwo turirimba ariko umuntu agerageza no gusoma Bibiliya kugira ngo abigereranye n'ubuzima bwa buri munsi tubamo hano ku isi."


Pappy Patrick yakoze mu nganzo ahumuriza abatuye Isi bugarijwe na Covid-19

UMVA HANO 'KU MURONGO' INDIRIMBO NSHYA YA PAPPY PATRICK

Yakomeje agira ati "Rero urebye ku murongo nabigereranya n'ubuzima tubamo mbere yo gupfa. Ubuzima bwacu muri iyi minsi buri gusa, Imana yaducishije bugufi ntawufite ubudahangarwa buruta ubw'abandi kuri iki cyorezo. Yewe n'ufite private jet iraparitse kuko nta kibuga cy'indege kihariye yacaho. Mbese ni igihe cyo kwitekerezaho mu nzu iwawe ku babibona n'ababyumva.

Uko mbyumva ariko ku rundi ruhande hari wenda n'uwavuga ati: "Batinze kutubonera umuti n'urwo rukingo, abo bahanga kuko kuguma mu rugo wapi kandi dukeneye amafaranga no gukora. Ni byo peeee. Inyikirizo y'iyi ndirimbo nayanditse bivuye ku Ijambo ryanditse muri Matayo 10;28."


Pappy Patrick yakoze indirimbo 'Ku murongo' agendeye ku biri kuba ku Isi

Ati "Nk'uko abantu batinye Covid-19 ari ko batinye Uhoraho, byaba ntako bisa. Abantu bari barangaye cyane nanjye ndimo turi kwiruka mu bindi byose ariko tugatera umugongo Imana none ubu ibyo twirukaho byose byahagaze nta yandi mahitamo dufite atari ukuguma mu rugo. Ni ukwirinda ariko turamutse turwaye ni uguharanira ubugingo buhoraho tukagirana ubucuti n'Imana.

Ariko reka iki gihe nacyo tukibyaze umusaruro nkabemeramana ko tudashoboye ahubwo ari yo itugize. Ku murongo ni Afro fusion nk'ibisanzwe ni yo nkunda kandi ikananyorohera gucura beat. Tempo yayo iri hasi y'ijana. Ifite ibitero bibiri bigufi hamwe na bridges eshatu byose nabyanditse mu cyumweru kimwe nyuma y'uko ubuzima buhagaze hose ntagusohoka nihitiramo gutanga ubutumwa muri iyi njyana ku bantu b'Imana.

Turirimbira abatuye Isi ngo bahinduke kuko Imana yo irera n'ubwo byitwa ngo ni indirimbo z'Imana. Ni indirimbo zirimo ubutumwa bw'Imana. Ababishoboye batajenjetse bakongera bagasoma muri Luka 21:11 kuko nandika ibitero by'iyi ndirimbo ni ho nasomye numva ngize icyo nkuramo."

Pappy Patrick asoza ikiganiro yahaye INYARWANDA yasabye abatuye bose gusenga Imana yo mu ijuru. Yavuze ko abizeye Imana ntacyo bazaba kabone n'iyo haza ibindi bikomeye kurusha Covid-19. Ati "Nsoza navuga nti 'dukomeze dusenge twitegure n'ibirenze COVID-19 ntacyo bizadutwara".


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KU MURONGO' YA PAPPY PATRICK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND