RFL
Kigali

Amerika: Umunyamakuru uri mu bitabiriye inama muri White House yacyetsweho indwara ya coronavirus

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:24/03/2020 13:22
0


Muri iyi minsi mu Biro by'Umukuru w’igihugu cya Amerika hari kubera inama nyinshi zigamije gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya coronavirus. Umwe mu banyamakuru bari bamaze iminsi bitabira izi nama ari gucyekwaho ko yaba arwaye iyi ndwara ndetse no kuyanduza abandi.



Iyi nkuru y'uko hari umwe mu banyamakuru bakorera mu biro bikuru by’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika “White House Correspondents' Association (WHCA)” ushobora kuba arwaye Covid-19 yatangajwe n'ubahagarariye ari we “Jonathan Karl”. Magingo aya, uyu munyamakuru yagizwe ibanga nta zina bigeze bagaragaza.

Uyu munyamakuru urimo gucyekwa ko yaba yaranduye iyi ndwara bivugwa ko iminsi ya vuba yitabiriye inama ari ku matariki; 9, 11, 16 na 18 Werurwe 2020 ndetse bari gucyeka ko yaba yarayanduje bamwe mu babaga bitabiriye izi nama.

Visi Perezida wa Amerika Mike Pence yagiriye inama abanyamakuru bose bari bamaze minsi baza muri izi nama ko bakwihutira kujya kwa muganga bakaba basuzumwa bakareba niba ari bazima ndetse bagakurikiza amabwiriza yose bahabwa. Ibi yabitangaje yunga mu ryari ryavuzwe na John Karl ubahagarariye abinyuje muri Email yabahaye kuri uyu wa 23 Werurwe 2020.Perezida Donald Trump ari gutanga imbwirwaruhame

Nyuma y'iyi nkuru y'uko hari umunyamakuru ushobora kuba afite iki cyorezo, ibiro bikuru bya Perezida wa Amerika ”White House” byahise bihindura umuvuno aho inama zigiye kujya zihabera nta munyamakuru n'umwe wemerewe kuzajya yicara ku ntebe imwe n'undi.

Umuyobozi w'abanyamakuru bitabira inama muri White House muri email yoherereje abanyamakuru bose yabasabye ko nta muntu n'umwe wemerewe kujya muri White house mu gihe nta mwanya uzaba wamuteganyirijwe uhari. Ikindi ni uko umuntu uzajya wumva atameze neza asabwa kuzajya aguma mu rugo akaba ariho akorera. 

Mbere y'uko abanyamukuru ndetse n’abandi binjira muri iyi nzu, icyo bari basanzwe bakora ni uko mbere yo kwinjira babanzaga gupinga umuriro buri umwe afite. Impungenge ihari ni uko bashobora kwanduza Perezida Donald Trump, gusa we n’umwungirije Mike Pence baba barinzwe bihagije ariko ntabwo babura kugira amacyenga.

Src: nypost.com, npr.org, deadline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND