RFL
Kigali

Rihanna yitanze hafi Miliyari 5 Frw mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/03/2020 11:49
0


Muri iyi minsi Isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwiyongera ubutitsa ari byo byatumye Rihanna afata umwanzuro wo gutanga amafaranga angana na Miliyoni 5 z’Amadorari y’Amerika mu gufasha mu guhangana n’iki cyorezo.



Umuhanzikazi, Robyn Rihanna Fenty uzwi ku ruhando rwa muzika nka Rihanna, akorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari naho yatangiye aya mafanga ngo afashe ahanini Abanyamerika bari mu kaga gakomeye. Gusa si Abanyamerika bonyine aya mafaranga yafashije kuko hari amakuru avuga ko no hanze yaho hugarijwe n’ibyorenzo yabafasha.

Rihanna anyuze muri kompanyi ye yise Clara Lionel Foundation, yashinze mu 2012, ni ho yanyuze atanga iyi nkunga ya Miliyoni eshanu z’Amadorari y’Amerika {5,000,000$} aya mafaranga ni menshi cyane uyashyize mu manyarwanda kuko angana na 4,676,724,495 frw,.

Clara Lionel Foundation, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yatangaje ko ari uburyo bwo kureba uburyo Amerika yahangana na COVID-19. Hari ibindi bihugu byatunzwe agatoki ko byafashwa ku nkunga uyu muhanzi yatanze, harimo Malawi, Haiti n’ahandi.

Clara Lionel Foundation, ni umushinga wa Rihanna utagamije inyungu rusange, ahubwo nk'uko yagiye abisobanura kenshi ni uburyo bwo gufasha mu gihe byabaye ngombwa, haba mu by’Ubuzima, ubutabazi, ibyorezo, yewe no mu burezi.

Rihanna kandi kubera kwitanga no gukunda ikiremwamuntu ibi byatumye agirwa Ambasaderi w’Igihugu akomokamo cya Barbados gifatwa nk’ikirwa giherereye mu Majyaruguru ya Amerika.

Ubusanzwe Rihanna ntabwo akora ibijyanye na Muzika gusa kuko ahanini ni Umushabitsi wibanda ku Mideli aho afite inzu zikora ibi bintu nka Fennt Beauty yashinze mu 2017, Fenty Fashion Brands yashyize ahagaragara mu 2017, ndetse na Clara Lionel Foundation ikora ibikorwa by’ubufasha cyane yashinze mbere y’izindi muri 2012.

Rihanna yamamaye ku Isi mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka Dimond, Where have you been, What is my name, We found love, Umbrella n’izindi. Yavuzwe cyane mu rukundo na Chris Brown baza gutandukana nabi cyane aho uyu muhanzikazi yakubiswe urushyi mu ruhame n'uwo yitaga umukunzi we Chris Brown.

Amerika rero iri mu bihugu biri kwibasirwa n’icyorezo cya Coronavirus aho nibura abagera 17000 banduye naho 210 bamaze gupfa. Ku Isi hose abantu barenga ibihumbi 16 bamaze guhitanwa n'iki cyorezo, abenshi muri bo akaba ari abo mu gihugu cy'u Butaliyani. Mu Rwanda, abamaze kwandura iki cyorezo ni abantu 36 nk'uko tubikesha Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE).


Rihanna afatanya umuziki n'ibikorwa by'ubugiraneza

Umwanditsi: David Mayira-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND